Abana b’Abanyarwanda bagera kuri 200 ni bo bazaba bagize icyiciro cya mbere cy’abagiye guhugurirwa umupira w’amaguru mu ishuri ry’ikipe ya Paris Saint-Germain rizatangira gukorera mu Rwanda muri Nzeri nk’uko byatangajwe na Ferwafa.
Guhera ku ya 21 Kamena 2021, ikipe y’abatoza ya PSG-Academy yatangiye urugendo rwo gushakisha abakinnyi 200 ba mbere bazahugurirwa muri iri shuri mu Karere ka Huye.
Muri Kanama, abatoza bazatoranya bwa nyuma mbere yo gutangiza ku mugaragaro ishuri. Aba bana bazagira amahirwe yo kwitoza ibihe byose muri stade yo mu Rwanda yo mu rwego rwo hejuru bakurikiranwa n’abatoza babihuguriwe ku buryo bukoreshwa mu gutoza ikipe y’umurwa mukuru w’u Bufaransa.
Icyiciro cya mbere kizasobanurwa no guhitamo kwakozwe n’itsinda ry’abatoza ba Academy, mu mashuri 30 yo mu Karere ka Huye kugirango abana benshi bashoboka, abahungu n’abakobwa, babone aya mahirwe. Muri rusange, hazarebwa abana bagera ku 2000, barimo abakobwa bagera kuri 500.
Usibye gutahura abana bafite impano, urugendo rw’abatoza rutanga amahirwe yo; guhuza akarere kose gakikije umushinga, guteza imbere umupira w’amaguru n’indangagaciro zawo mu Rwanda.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]


