Abana 272 bari munsi y’imyaka itanu mu Karere ka Rubavu bafite ibibazo by’imirire mibi, imibare Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko ibahangayikishije ndetse ngo iteye ikimwaro ari nayo mpamvu ngo bugiye gushyira imbaraga mu bukangurambaga bwo kuyirwanya.
Kuba Akarere ka Rubavu kari mu Turere tw’Intara y’Uburengerazuba dufite ubutaka bwera no kuba kegereye ikiyaga cya Kivu kirimo ibiribwa bikomoka mu mazi, ni bimwe mu bishyirwa ku rutonde n’Ubuyobozi bw’Akarere bituma baterwa ikimwaro no kurwaza indwara zituruka ku mirire mibi.
Bamwe mu babyeyi bo muri aka Karere bavuga ko gukora imirimo ibafasha gushaka amafaranga, ubushobozi buke haba mu bumenyi no mu bukungu babishyira ku mwanya wa mbere mu bituma abana babo barwara izi ndwara nk’uko iyi nkuru ya RadioTV10 ikomeza ivuga.
Intara y’Uburengerazuba muri rusange ifite imibare yo hejuru mu kurwaza indwara zituruka ku mirire mibi, nyamara ifite ubukungu bushingiye ku buhinzi n’uburobyi, ni mu gihe hari abavuga ko zimwe mu mpamvu zikomeza gutuma izi ndwara ziyongera aho kugabanuka, ari ababyara abana barenze ubushobozi bwabo, abatwara inda batateguye ndetse n’abashakira amaronko mu gihugu cya kongo Kinshasa, umwanya w’abana ukaburizwamo.


