Polisi y’u Rwanda iragira inama ababyeyi n’abandi bashinzwe kurera abana kubitaho no kubahozaho ijisho aho bari hose, cyane cyane igihe bari hafi y’imigezi, ibiyaga, ibidendezi by’amazi cyangwa muri za Pisine kugirango babarinde kurohama.
Muri iyo ntara y’Uburasirazuba kandi mu karere ka Gatsibo harohamye abana 2, harimo uw’imyaka 16 warohamye mu kigega gifata amazi agapfa, naho undi w’imyaka 18 arohama mu kiyaga cya Muhazi nawe arapfa ubwo yari ari koga.
Avuga kuri izi mpanuka, umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Uburasirazuba Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi, yasabye ababyeyi n’abashinzwe kurera abana kubahozaho ijisho cyane cyane igihe begereye amazi ashobora kubateza impanuka, kugirango babarinde kurohama.
Yanagiriye inama abantu bakuru kuba hafi y’abana bato mu rwego rwo kubarinda impanuka, anavuga ko no kubigisha ku mutekano n’amabwiriza akoreshwa n’abantu baturiye amazi ko nabyo ari ingenzi mu kubarinda impanuka ziterwa n’amazi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
IP Kayigi yakomeje avuga ati:”Turasaba ababyeyi n’abarezi b’abana kubarinda izi mpanuka, kuko hari abana batakaza ubuzima kuko ababyeyi babo cyangwa abashinzwe kubarera baba bahugiye mu mirimo itandukanye cyangwa ntibabiteho mu gihe bari kumwe nabo, kimwe n’uko usanga hari ababatuma kujya kuvoma mu migezi bakagwamo.”
Yagiriye inama ababyeyi n’abandi barera abana cyane cyane abaturiye ibiyaga n’imigezi cyangwa ibigega bifata amazi kubahozaho ijisho kugirango babarinde kurohama. Yavuze kandi ko abana badakwiye kujya ku migezi n’ibiyaga bonyine, ahubwo byaba ngombwa ko bajyayo nko gutembera, bakajyana n’abantu bakuru hagamijwe kurinda ko hagira umwana uhatakariza ubuzima.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com


