Abana b'abakobwa bacuruzwa nk'Imineke mu isoko ntibikwiye kuba ibisanzwe-Perezida Kagame

Sangiza iyi nkuru

Perezida Kagame avuga ko kuba abana b’abakobwa bacuruzwa mu isoko nk’imineke ntawe ukwiye kubifata nk’ibisanzwe cyangwa ngo abirekere iyo, kuko iyo mico atari yo.
Ubwo yitabiraga Inama ya 3 y’Urugaga rw’Abagore rushamikiye k’umuryango wa FPR-Inkotanyi avuga ku bana b’abakobwa bacuruzwa, avuga ko bidakwiye kuba ibisanzwe.
Ati ”abana b’abakobwa baracuruzwa nk’imineke ku isoko, bikatubamo nk’aho ari ibintu bisanzwe, iyo watangiye kwemera ko ari ibintu bisanzwe kaba kabaye, ntawe ukwiye kubigira ibisanzwe cyangwa ngo abigire ikiganiro cyangwa amakuru”.
Akomeza avuga ko “imico mibi yo gucuruza abantu ntikwiye kwemerwa kuko ntacyo abantu baba bakora. Nka kera abantu bapimwa ku umunzani barangiza bakishyura bakabatwara, ibi si ibintu RPF mwebwe mwakwihanganira, n’agaciro mwiha ndetse n’ako muha igihugu cyanyu, ntidukwiye kubyihanganira ngo tubigire ikiganiro gusa kiraho”.
Perezida Kagame kandi avuga ko abo bana bashukwa babwirwa ko bagiye guhabwa ibyo bakeneye byose. Ati “ngirango bababwira ko babatwaye nko mu ijuru aho bagiye kubona byose, ntabiriho barakubeshya”.
Ati “Mwese ko mugenda, usibye amazu mureba y’amataje n’ibirahuri n’amamodoka n’abantu bambaye, burya ntibabaho, kubaho mvuga k’ umuntu ni ukubaho utabeshejweho n’ibishashagirana gusa, umuntu abaho nk’umuntu, ntiyabeshwaho n’ibishashagirana gusa. Niba ushaka kubaho neza bikorere, ntukwiye kugera ku byiza wabaye igicuruzwa, ibyiza bikorere kuko iyo tuvuga amajyambere turayakorera.”
Umukuru w’igihugu kandi agaruka ku bana b’abakobwa biga mu mashuri yisumbuye na Kaminuza bambuka imipaka bakajya kwicuruza hakurya. Ati “Kwicuruza ni muco ki? ukagenda kwicuruza warangiza ukagaruka mu Rwanda ugasubira ku ishuri uri aho wicuruza? ikibazo kiragaruka ku babyeyi babo, kuki mutabirwanya ngo mubyange? Kuki mugomba kubana nabyo mukumva ko ari ikintu cyo kwihanganira? Kuki? ibyo tutabikemuye n’ibindi byose tuvuga byaduhurije hano turabeshya, ntabwo tuzabigeraho tudahereye kuri ibyo. Abantu bakwiriye guhindura imitekerereze, dukwiye kugera aho tuvuga tuti ibyabaye byarabaye ariko noneho dukwiye kubihagarika”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
FPR/BWIZA.COM
Kuva mu 2009 kugeza 2014 Polisi y’u Rwanda yatahuye abantu 153, barimo abajyanwaga gucuruzwa hanze y’u Rwanda n’abinjizwaga mu Rwanda rwihishwa, bafatiwe mu bico bitandukanye bigera kuri 36, ikinini kikaba cyarimo abagore 50 bagaruwe mu Rwanda bakuwe muri Pakistani.
Abakuye mu Rwanda abenshi bajya gushyingirwa ku ngufu abandi bagakoreshwa imirimo y’uburetwa ibaviramo kwicwa, nk’uko byatangajwe n’urwego rwa Polisi rushinzwe iperereza (CID) tariki 8/10/2014.
Raporo y’ikigo cy’abanyamerika kikurikirana kikanarwanya icuruzwa ry’abantu(Office To Monitor and Combat Trafficking in Persons) umwaka wa 2016, ivuga ko u Rwanda rukoreshwa nk’inzira inyuzwamo abagore n’abana bajya gucuruzwa.
Ubucuruzi bw’abantu bukorerwa mu Rwanda imbere, ndetse ngo hari n’abavanwa mu Rwanda bajya gucuruzwa I Bugande, Kenya, Africa y’epfo, Dubai, muri Malesiya, mu Bushinwa n’I Burayi.
Abashorwa ku isoko babeshywa ko bagiye guhabwa akazi, bagerayo bagasanga ari ugukoreshwa imirimo y’agahato n’ishimishamubiri.
Raporo itunga agatoki ihunga ry’abarundi baje mu Rwanda mu 2015 ko naryo ryatije umurindi icuruzwa ry’abantu, abakobwa benshi bagashorwa mu buraya.
Muri Mutarama uyu mwaka, Polisi y’u Rwanda yafashe abarundi 12 bari bagiye gucuruzwa mu bihugu byo hanze bavanywe I Burundi n’umunyakenya wababeshyaga ko agiye kubashakira akazi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Mecky Kayiranga/bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *