Igikomangoma Charles biravugwa ko cyaba cyabwije ukuri umuhungu wacyo, Igikomangoma Harry n’umugore we, Meghan Markle, ko abana babo, Archie na Lilibet, batazitwa ibikomangoma naramuka afashe ikamba ry’ubwami asimbuye nyina, Umwamikazi Elisabeth.
Ni mu gihe ubusanzwe biteganyijwe ko abuzukuru b’umwami bahita bafata title y’ibikomangoma, bivuze ko Archie na Lilibeth bari kuzitwa ibikomangoma mu gihe sekuru yari kuzaba yambaye ikamba ry’ubwami.
Amakuru ngo yaba ari guturuka mu bantu begereye umuryango w’Igikomangoma Harry avuga ko Igikomangoma Charles cyaba gifite imigambi yo guhindura inyandiko zo mu mategeko zemeza ko abana b’umuhungu we bazahita baba ibikomangoma.
Ku rundi ruhande, abegereye Charles bakaba bavuga ko ibi biri mu mugambi amaranye igihe kirekire wo kugabanya ubwami ngo yizera ko n’Abongereza bifuza.
Abana b’Igikomangoma Harry na Meghan Markle bivuze ko aya makuru abaye ari ukuri, batazagira amazina y’ubwami.
Nk’uko bitangazwa na Daily Mail, Charles, Igikomangoma cya Wales, ngo cyasobanuye neza Igikomangoma cya Sussex, Harry, ko abana be na Meghan rwose batazaba bitwa ibikomangoma naramuka agiye ku bwami.
Ngo ni nayo mpamvu kugeza ubu aba bana nta muntu uratinyuka kubita ibikomangoma ariko byari biteganyijwe mu bihe biri imbere, nk’uko byagenze kuri se na se wabo, dore ko ubu ari abuzukuruza b’Umwamikazi Elisabeth. Iyo sekuru aza kuba Umwami, bari guhita ako kanya bitwa ibikomangoma n’ibikomangomakazi.
Aya makuru yashyizwe ahagaragara na Daily Mail ngo aramutse ari ukuri, ntibyaba bisobanuye ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kwibasira Harry, Meghan n’abana babo cyangwa ari umwuka mubi uri hagati ya Sussex n’ibwami, ahubwo byaba bihuriranye n’umugambi umaze igihe utegurwa.
Gusa umuntu ntiyabura kuvuga ko uyu mugambi wa Charles utazaba ureba abana b’undi muhungu we, Igikomangoma William kuko mu 2012 Umwamikazi Elisabeth ubwe yamaze gushyiraho iteka mbere y’ivuka ry’Igikomangoma George (Umuhungu wa William) ryakoze impinduka zivuga ko abana bose ba William na Kate Middleton bazajya bitwa ibikomangoma.
Impamvu nuko n’ubundi William ari we uzasimbura se, kandi umuhungu wa William, Igikomangoma George, nawe akaba ari we uzasimbura se, bikaba biri kure cyane ko Igikomangoma Harry cyaba umwami ukurikije uko biteganyijwe.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV–


