Abana babana na ba nyina bafungiwe muri gereza ya Ngoma ni abazana na ba nyina – SIP Ndwanyi

Sangiza iyi nkuru

Gereza ya Ngoma ni gereza yahariwe kugorora abagore bakatiwe n’inkiko cyangwa se abagikurikiranyweho ibyaha n’inkiko. Muri iyi gereza yo mu Ntara y’’Iburasirazuba abagore b’imfungwa bashyiriweho ibyangombwa byose byagenewe abagore kugirango kubagorora bigende neza.

Umuyobozi wa gereza ya Ngoma SIP Ndwanyi Marie Grace avuga ko muri iyi gereza hari abana b’inshuke babana na ba nyina muri iyi gereza. Aba bana ni abazana na ba nyina bakiri bato batarageza ku myaka itatu cyangwa se abagore bafungwa batwite bakaza kubyarira muri gereza.

Clotilde Uwingabire aza gufungwa yari atwite, nyuma aza kubyarira muri gereza. Uwingabire yemeza ko bafite icyumba cyashyiriweho ababyeyi bafite abana kandi ko abana gereza yabashyiriweho indyo yihariye kugirango abana bakure neza nk’uko iyi nkuru y’urubuga rw’urwego rw’igihugu rushinzwe amagereza ikomeza ivuga.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ni ubwo leta ikora ibishoboka byose kugirango abagore bafunze babone uburenganzira bwabo, umuyobozi wa gereza ya Ngoma SIP NDWANYI asaba imiryango ifite abayo bafungiye muri gereza ya Ngoma kujya babasura kuko ugusurwa kw’aba bagore biri ku gipimo cyo hasi cyane.

Muri gereza, aba bana bubakiwe ishuri ry’ishuke creche kugirango badasigara inyuma mu burere buhabwa abandi bana b’abanyarwanda. Abana bari muri gereza babana na ba nyina iyo bagize imyaka itatu bavanwa iruhande rwa ba nyina bagashakirwa imiryango ibarera kugeza nyina arangije igihano cye.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *