Ibi byabereye i Wemmel, mu gihugu cy’u Bubiligi aho aba bana babiri b’abahungu b’imyaka 13 na 14, umwe yafashije mugenzi we bagafata ku ngufu umukobwa w’imyaka 12, ubu bakaba barimo gukurikiranwa n’ubutabera.
Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru 7sur7 dukesha iyi nkuru, ngo umuhungu umwe yafashe umukobwa mu gihe undi yakoraga imibonano mpuzabitsina, ubu urukiko rwo muri iki gihugu rukaba bwaratangiye kubakoraho iperereza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi kandi byabaye ku wa 4 Ugushyingo 2016, ubwo aba bana bose bari bavanye mu myitozo ku kibuga cy’umupira w’amaguru KVK Wemmel, umwana w’umukobwa akaba yaravuze ko bamufashe mu buryo butunguranye.
Uyu mwana w’umukobwa, avuga ko umwe muri abo bahungu yajugunye umupira mu gihuru amubwira kujya kuwuzana, ubwo yawuburaga ngo yabasabye kuza bakamufasha kuwushaka ari nabwo bamusanzeyo bamusambanya ubwo.
Danièle Zucker, umuhanga mu by’imyitwarire n’indwara zo mu mutwe (psychologue) yagaragaje ko ihohotera rishingiye ku gitsina abarikora mbere na mbere bihera ku myaka 13 14 muri ya myaka y’ubugimbi ( l ‘ à¢ge de la puberté ).
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Theoneste/bwiza.com


