Abana babiri barwariye mu bitaro nyuma yo kugaburirwa imvu

Sangiza iyi nkuru

Umwana w’imyaka 4 y’amavuko na murumuna we w’imyaka 2, b’umubyeyi w’Umunyakenyakazi witwa Joyce Chemng’etich barwariye mu bitaro nyuma yo kugaburirwa imvu.

Uyu mubyeyi utuye mu karere ka Nakuru yasobanuye ko yamenye amakuru y’uko abana be bagaburiwe imvu ubwo yari avuye mu mirimo akesha imibereho yo mu rugo.

Ngo yasanze aba bana bataye ubwenge, akurikiranye impamvu yabiteye, amenya ko mukuru w’abana bana ufite imyaka 7 ari we wabavangiye utu tunyamaswa mu nkono y’ibijumba, arabagaburira.

Joyce yamenye iby’izi mvu ubwo yajyaga kugenzura mu isafuriya yatetswemo ibijumba, agasangamo imitwe ibiri yazo, ni ko guhamagara abaturanyi, babaha ubutabazi bw’ibanze.

Nyuma y’ubutabazi bw’ibanze, aba bana bajyanwe mu bitaro bya Molo. Ikinyamakuru Citizen Digital cyatangaje ko bari koroherwa mu gihe bitabwaho n’abaganga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *