20251222_114836

Abandi barimu b’abanya-Zimbabwe baje kuzahura iremere ry’uburezi mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

U Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Ukuboza, rwakiriye icyiciro cya kabiri cy’abarimu bo muri Zimbabwe 143, baje muri gahunda yo kuzamura ireme ry’uburezi mu Rwanda.

Aba barimu baje basanga abandi 157 bagize icyiciro cya mbere.

Mu Kuboza 2022 ni bwo u Rwanda na Zimbabwe byasinyanye amasezerano yerekeye guhana abakozi b’inzobere mu nzego zikomeye nk’uburezi, ubuzima ndetse n’ikoranabuhanga mu itumanaho.

Ni amasezerano agamije gutuma impuguke mu burezi zo mu bihugu byombi zitanga umusanzu mu guteza imbere imyigishirize.

Abarimu u Rwanda rwakiriye kuri uyu wa Mbere, mbere yo kuva muri Zimbabwe babanje guhabwa impanuro n’amahugurwa abategura mbere yo guhaguruka i Harare kugira ngo bitegure gutangira inshingano zabo mu Rwanda.

Uretse abarimu, Zimbabwe yohereje kandi inzobere mu buvuzi n’abahanga mu ikoranabuhanga mu itumanaho (ICT) mu Rwanda.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta, umurimo n’imibereho myiza muri Zimbabwe, Simon Masanga, avuga ko ibikorwa by’abarimu ba mbere Zimbabwe yohereje mu Rwanda byashimwe cyane n’ubuyobozi ndetse n’abaturage bo mu Rwanda.

Ati: “Dufite inzobere mu buvuzi n’abahanga mu ikoranabuhanga, ariko abenshi ni abarimu b’inzobere kandi bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu Rwanda.”

Yakomeje avuga ko abo barimu bishimiye gukorera mu Rwanda.

Ati: “Twari mu Rwanda mu byumweru bishize kugira ngo dusuzume uko babayeho n’uko bakora. Nta hantu nigeze mbona ibyishimo nk’ibyo bari bafite. Bamaze kumenya ururimi rwaho, binjijwe mu muryango nyarwanda kandi Guverinoma y’u Rwanda yishimiye cyane uruhare barimo gutanga.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *