Abayobozi b’amatorero 12 y’Abangilikani batangaje ko batagifata Arkiyepiskopi wa Canterbury, Justin Welby, nk’umuyobozi mukuru wabo w’itorero ku rwego rw’Isi nyuma yo gufata icyemezo cyo guha umugisha umubano w’abaryamana bahuje ibitsina .
Abayobozi, bavuga ko bahagarariye 75% by’Abangilikani ku Isi yose, bashinje Itorero ry’u Bwongereza kuba ryarafashe “inzira yo kwigisha ibinyoma”, kandi ko rirwanya “ukwemera kwa Bibiliya.”
Mu bayobozi b’amatorero y’Abangilikani bafshe icyemezo cyo kwamagana imikorere y’iryo mu Bwongereza, harimo uwo muri Sudani y’Epfo, Sudani, Uganda, Repubulika ya Demokarasi ya Congo, na Alexandria mu Misiri nk’uko tubikesha BBC.
Icyemezo cyabo gikomoka ku cyemezo cyo mu ntangiriro z’uku cy’inteko nyobozi y’Itorero ry’u Bwongereza, Sinodi Nkuru, yo kwemerera abapadiri guha umugisha abashakanye bahuje igitsina.
Kwemera gushyingiranwa kw’abahuje igitsina byemejwe n’inteko ishinga amategeko y’Itorero ry’u Bwongereza, mu ntangiriro zuku kwezi.
Arkiyepiskopi wa Canterbury yavuze ko ashimira abepiskopi kugaragaza aho bahagaze, ariko ko nta mpinduka zishingiye ku miterere y’itorero ry’abangilikani zishobora gukorwa atabanje kubitangira uruhushya.


