Abantu 12 bishwe n’imvura yaguye kuri Noheli- MINEMA

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’Ubutabazi (MINEMA) itangaza ko abantu 12 ari bo bimaze kumenyekana ko bishwe n’imvura yaguye kuri uyu wa 25 Ukuboza 2019 mu gihugu hose.

Ibi byatangarijwe mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 26 Ukuboza, cyibandaga ku kurebera hamwe ibibazo byasizwe n’imvura yaraye iguye mu ijoro ryakeye aho yangije byinshi nk’ibikorwaremezo idasize n’ubuzima bw’abantu. Hanarebwaga kandi ingamba zafatwa ngo ibiza bikumirwe.

MINEMA kandi ivuga ko amazu 113 yasenyutse, 49ha z’imyaka zangizwa n’amazi.

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere kivuga ko iyi mvura yaguye mu gihugu hose ariko ko mu Mujyi wa Kigali yahaguye cyane. Cyemeza ko hari ibice by’igihugu imvura ikomeza kugwamo ari nyinshi.

Polisi y’igihugu yitabiriye iki biganiro ivuga ko yakoze ubutabazi hirya no hino, inagaragaza imihanda itari nyabagendwa, ngo gusa hari abantu bavuniye ibiti mu matwi bakanga kubaha abapolisi bakorera mu muhanda bashaka kugenda muri iyo mihanda. Polisi irasaba abantu kubaha amabwiriza bahabwa.

Ubuyobozi buvuga ko byari kuba ibyago cyane iyo hataba kwimura abatuye mu bishanga mu minsi micye ishize.

Muri ibi bihe by’imvura nyinshi, MINEMA irasaba abaturage kwitwararika: bakagenzura aho batuye, aho bagenda n’aho bakorera kugira ngo hakumirwe ingaruka ziterwa n’ibiza bikomoka ku mvura

Imibare yari imaze gukusanywa muri raporo zo mu gitondo cyo kuri uyu wa 26 Ukuboza yavugaga ko abapfuye bagera kuri batandatu.

Ngo barohamye mu migezi no mu bidendezi by’amazi bakunze kwita ibidamu (dams). Nyamagabe harohamye 2, Nyagatare 2, Gicumbi 1 na Huye 1.

Ubwo iyi nkuru yategurwaga MINEMA yatangaje ko abapfuye biyongereye bakaba 12 gusa ntihatangajwe uturere bari batuyemo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *