Abantu 16 bakurikiranyweho kugaba igitero kuri Kim Kardashian

Sangiza iyi nkuru

Iperereza ryo mu gihugu cy’u Bufaransa rimaze guta muri yombi abantu 16 bakurikiranyweho gushaka kugirira nabi umunyamideli w’icyamamare Kim Kardashian ubwo bamusangaga mu ihoteli yabagamo i Paris bitwaje intwaro bakamusiga iheruheru.
Uyu musitari w’umunyamerika ukunze kuba ari kumwe n’umugabo we Kanye West ndetse n’umurinzi we, yatangaje ko aba aba bantu bitwaje intwaro bamusanzwe mu icumbi yarimo mu mpera z’umwaka ushize wa 2016, bakanamwiba ibikomo n’indi mitako ifite agaciro ka miliyoni 10 z’Amadolari ubwo yari mu bufaransa.
Amakuru atangazwa n’ibitangazamakuru bitandukanye avuga ko abantu bagera kuri 16 kugeza ubu aribo bamaze gutabwa muri yombi ndetse iperereza rikaba rikomeje.
Avuga ko aka gatsiko k’abantu kamusanzwe mu cyumba cy’aho yararaga mu gihe uwamurindaga Pascal Duvier atari ahari, bakamukangisha imbunda bakamwiba banamuboshye.
pascal-duvier-and-kim Bwiza.com
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu muhanzi akomeza avuga ubugizi bwa nabi yakorewe n’ibi bisambo byamuteye, kuko ngo nyuma yo kumuboha byasize binamufungiranye mu cyumba cy’ubwogero agatabaza nyuma y’uko bagiye.
Inzego z’umutekano mu Bufaransa zitangaza ko zamaze guta muri yombi aba bantu bose mu gihe 5 gusa aribo bamugabyeho igitero, ariko bakaba bavuga ko hari uwari wabatumye bityo hakaba hari n’abandi bashobora kumenyekana.
Kugeza ubu nta cyo aratangaza ku gikwiye gukorerwa aba bantu bamaze gutabwa muri yombi, ariko inzego z’iperereza mu bufaransa zivuga ko zigiye ku mureba mu mujyi wa New York bakaganira.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *