Murakomeye, njye nitwa Alexandrine B., ntuye mu karere ka Kamonyi, aho nkorera akazi ka njye ka buri munsi k’ubucuruzi, abantu 2 bagenzeho bansaba gukizwa.
Ubwa mbere haje umuntu w’umugabo ati ‘mukobwa kizwa cyangwa Imana ikwereke’ naramusaranye, mpita mubwira kumva iruhande kuko gusenga nta munsi ntasenga.
Nyuma y’amezi abiri ashize, muri iyi minsi undi muntu w’umudamu yangezeho, we rwose turaganira kuko ni umugore mwiza bigaragara ko anafite ikinyabupfura, binashoboka ko asenga pe.
Yambwiye ko ari Imana yamuntumyeho, ngo ngomba gukizwa, nkayikorera, icyo tutahujeho kugeza atashye, naramubwiraga nti se, ubona nta senga? urashaka ko nkizwa nte?
Kugeza n’iyi saha icyo bambwira gukizwa ndakibabaza bati kizwa, kizwa, si nsambana, siniba kuko ndya akaboko ka njye, sinica,… rwose sinzi, abandi bakobwa mbona birirwa basambana hirya no hino bakanabyara abana ariko njye urwo sindukozwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ndi umukatorika, ndasenga pe, ni idini na data na mama bavukiyemo banarikuriramo ariko kugeza n’iyi saha sinzi pe, ibyo bambwira nkeka ko byaba ari iterabwoba baba banshyiraho ku bw’impamvu ntazi.
Mungire inama, nkore iki? n’abo bagiye bangeraho narababajije nti murashaka ko nkizwa nte, ko njya mu rihe dini, bati nimve mu mwijima, na n’ubu sindasobanukirwa.
Gusa nabibwiye umuntu ambwira ko hari abantu b’abahanuzi da Imana ikoresha, ibyo na njye ndabyemera kuko na kera bahozeho ariko na none ko hari ababyiyitirira kugirango birirwe babona uko basaba amafaranga. Mungire inama murakoze bakunzi ba bwiza.com, Imana ibafashe!
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com


