Muri Pakistan abantu 26 baturuka mu miryango itandukanye, 9 bakaba baturuka mu muryango umwe bapfuye, abandi bajyanwa mu bitaro nyuma yo kumenya ko bariye imitsima yashyizwemo uburozi.
Nk’uko CNN ibivuga, ngo mu gihe umuryango umwe uhagarariwe na Umer Hayat, ubwo wateguraga ibirori byo kwizihiza isabukuru y’umwuzukuru (Sajad), ngo yaguze ibiribwa bizwi nka Laddu ngo byifashishwe mu kuzimanira abashyitsi n’abandi baje kwifatanya n’abo.
Mu gihe bari bakimara kurya kuri iyo mitsima, ngo batangiye gufatwa n’uburwayi bajyanwa kwa muganga ariko mushiki wa Hayat n’abana be 2 bo hahise bitaba Imana bakimara kuryaho, naho Hayat n’abavandimwe be 6 bakaba barembye bikomeye.
Gulzar, umwe mu bakurikiranye iby’urupfu rw’abari bitabiriye ibyo birori, yavuze ko iperereza ryagaragaje ko umukozi wo mu rugo, yavanze umuti w’ica (Pesticide) n’iyo mitsima ariko atabishaka maze bitangira kubamerera nabi.
Yakomeje avuga ko kugeza ubu iduka rya Hayat wari usanzwe ari umucuruzi ukomeye muri ako gace, rimaze iminsi rifunze bikaba byateje igihombo gikomeye abo muri ako gace.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@bwiza.com


