Mu gihugu cya Uganda, inyubako iherereye mu gace kaminuza ya Makerere ibarizwamo yahirimye igwira abantu bamwe bahasiga ubuzima.
Mu gihe Polisi n’abandi bakorerabushake ba Croix Rouge bagikomeje gukora ubutabazi, ku mubare utazwi w’abagwiriwe n’iyo nzu, ngo haba hari ikizere ko abo batabawe bashobora kubaho gusa ariko abandi 3 kugeza ubu nibo bamaze kumenyekana batakaje ubuzima.

Imbangukiragutabara zirenga 10 zo mu bitaro bikuru bya Murago n’izindi zo mu mavuriro yigenga, nizo zitabajwe zitegura kuba zatabara abagezweho n’ingaruka zo kugwa kw’iyo nzu.
Iyo nzu iherereye ahagana ku muhanda witiriwe Gaddafi imbere gato ya Kaminuza ya Makerere, ijya guhirima yabanje kwiyasa imitutu isa n’isadukamo, bituma ababashije kubibona mbere bakizwa n’amaguru.
Umwe mu babonye iyo nzu mbere yo guhanuka, yavuze uko yabibonye agira ati: ” abari basanzwe bakodesha muri ino nzu bakubiswe n’inkuba babonye uburyo yari itangiye kwiyasamo, niko gufata ibicuruzwa bimwe na bimwe batangira kwimuka ndetse yaguye bamwe bakimura ibyari bikirimo ”.
Nk’uko Chimpreport ibivuga, ngo mu rwego rwo korohereza abatabara, Polisi yagombye kumisha ibyuka biryana mu maso ku baturage amajana n’amajana bari bakikije ako gace baje kureba, kugirango ubutabazi bugende neza.

Ayo makuba aje yiyongera ku myiryane n’imyigaragambyo yavugwaga muri kaminuza ya Makerere, gusa ngo Polisi iracyakora iperereza ngo hamenyekane byimbitse icyateye iyo mpanuka.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


