Abantu 3 barasiwe ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi

Sangiza iyi nkuru

Amakuru ava mu gihugu cy’u Burundi mu ntara ya Kirundo. Avuga ko hari abarobyi 3 barasiwe ku mupaka w’u Burundi n’u Rwanda.
Abaturage batuye mu Ntara ya Kirundo baturiye ahiciwe abo barobyi, baganira na Igihe/Burundi, batangaje ko abo bantu bishwe barashwe n’abasirikare b’u Rwanda.
Iki kinyamakuru cy’i Burundi kigatangaza ko abo barobyi biciwe mu kiyaga cya Cyohoha, ndetse ko barashwe mu gihe barobaga muri icyo kiyaga ariko bageze mu mazi y’u Rwanda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’u Burundi nta cyo bwari bwabitangazaho, mu gihe Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda, Lt Col René Ngendahimana nawe avuga ko ayo makuru ntayo yari azi ko agiye kuyakurikirana akaza kugira icyo ayatangazaho nyuma.
Inkuru turacyayikurikirana…..
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *