Abantu 4 bafunze bashinjwa kujugunya ibendera ry’u Rwanda mu musarani

Sangiza iyi nkuru

Kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke hafungiye abagabo 4 bashinjwa kujugunya ibendera ry’u Rwanda mu musarani.
Aba bagabo bafashwe bamaze kurijugunya mu musarane w’ishuri ryitwa Nyanunda riherereye mu mudugudu wa Nyagashikura,mu Kagari ka Mwezi,mu Murenge wa karengera.
Intandaro yabyo yaturutse ku makimbirane n’umuzamu ucunga umutekano w’iryo shuri, Nteziryayo Theobard, nyuma yo guterwa ubwoba n’abaturanyi be ko bazamwirukanisha.
Iperereza rikimara gukorwa, byagaragaye ko abo bantu bane aribo bashobora kuba barataye iryo bendera mu musarane, nyuma y’uko uwo muzamu yari yagiye mu kiruhuko agarutse araribura.
Gabriel Mutuyimana, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Karengera yavuze ko bakoze ibishoboka byose ngo iryo bendera riboneke, binyujijwe mu batuye ako gace.
Mu gihe byari bigoranye ko hamenyekana aho iryo bendera ryaburiye, haje kugaragara umuntu umwe atanga igitekerezo ko ryashakirwa mu bwiherero, kuko ngo si ubwa mbere muri ako gace habaye igikorwa kibi nk’icyo.
Uyu muyobozi w’Umurenge yagize ati: “Uwatanze igitekerezo we yatubwiye ko n’ubundi kano gace mu kagali kitwa Higiro mu myaka itanu ishize bari baratwaye ibendera barijugunya muri WC, twari twariburiye hose gusa tuza kureba turisanga koko ari ho barijugunye, turikuramo dutangira iperereza n’inzego za Police abantu bane bahise bafatwa harimo n’uwo muzamu.”
Ibyo byatumye haterana inama ikubagahu , ngo abaturage bigishwe umumaro wo kubaha no guhesha agaciro ibirango by’igihugu ndetse no kwirinda amakimbirane nk’uko bitangazwa n’Umuseke .
Nk’uko ingingo ya 484 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ibigena, ngo aba bane baramutse bahamwe n’icyaha bafungwa hagati y’amezi 6 kugeza ku myaka 2.
ibendera_ok-2
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *