Ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), abantu batandatu (06) batawe muri yombi kuri uyu wa Gatatu ushize bazira gutwara abantu magendu, babizeza kubona amahirwe yo kujya kwiga muri Canada.
Abantu batawe muri yombi barafunzwe kugira ngo hakorwe iperereza kandi ukuri kumenyekane ku bijyanye n’iki gikorwa nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’izi nzego z’umutekano.



