Abantu bacuruza udupfukamunwa batabifitiye uburenganzira bihanangirijwe

Sangiza iyi nkuru

Abacuruza n’abakora udupfukamunwa batabifitiye uburenganzira bihanangirijwe n’Ikigo gishinzwe ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti, Rwanda FDA, kuko barimo kurenga ku mabwiriza ariho, ndetse bakaba batiza umurindi ikwirakwira rya Covid-19.

Hirya no hino usanga hagurishwa udupfukamunwa ariko abantu batugura basigarana impungenge z’uko nta birango by’ubuziranenge utwinshi dufite, ndetse bamwe bavuga ko batazi uko bamenya udupfukamunwa twizewe.

Umwe mu baganiriye na RBA dukesha iyi nkuru agira ati “Agapfukamunwa nkagura muri butike, ku muntu utabizi ntiyamenya akujuje ubuziranenge. Hakenewe ubukangurambaga ku bupfukamunwa kuko hari abantu basigaye babwikorera bakabunyanyagiza mu bantu.”

Dr Emile Bienvenue, Umuyobozi wa Rwanda, avuga ko abantu bakora cyangwa abacuruza udupfukamunwa mu buryo butemewe kandi batazi ko ibyo bacuruza byujuje ubuziranenge, baba bakora amakosa kuko ikigamijwe ari uko Covid 19 yacika burundu.

Yagize ati “Icyo bivuze cya mbere ni uko ubikora wese arimo kunyuranya n’amabwiriza ariho, ndetse nta n’ubwo ari ku gapfukamunwa gusa no mu bindi dukangurira abantu kubahiriza amabwiriza y’ubuziranenge ariko noneho agapfukamunwa ko kanafite ikindi kavuze kuko iki cyorezo twese tuzi ubukana bwacyo, bivuga ngo niba urugo rwawe uyu munsi ufashe icyemezo cyo guhindura urugo rwawe uruganda rw’agapfukamunwa urimo uranyuranya n’amabwiriza ariho ariko na none urimo uranangiza ubuzima bw’abaturage.”

Ikigo gishinzwe ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti kigira inama abagura udupfukamunwa ko bagerageza kutugura ku bacuruzi bizewe, kugira ngo babone utubafasha kwirinda kwandura icyorezo cya covid 19.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *