Muri ukukwezi kwa mbere 2017, abantu batari bacye bo ku mugabane w’Afurika bagiya bakwirakwiza amafoto atandukanye ku mbuga nkoranyambaga bashaka kwerekana isano ya hafi bafitanye na Perezida warimo yitegura kurahirira kuyobora Amerika D. Trump, ndetse bamwe bakanabyivugira.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Muri abo bose harimo abakomoka mu gihugu cya Kenya ndetse no muri Malawi.
Ku ikubitiro habanje umunyamalawi wiyise Nyirongo Trump nawe amafoto ye yabaye kimenyabose nk’umuravumba kuva aho Perezida Trump atangiriye kumenyekana.

Kuri ubu hagezweho ifoto y’umukuru w’igihugu cya Ghana Nana Akufo-Addo nayo yabiciye bigacika muri ino minsi, ikagibwaho impaka ariko nyuma bikaza kumenyekana ko ari iye.
Uwakoresheje iyi foto y’umukuru w’igihugu cya Ghana Nana Akufo-Addo yiyitaga ko ari umunyakenya. Gusa byaje kuvumburwa nyuma ko bafashe ifoto y’uyu mukuru w’igihugu ubwo yarimo asuhuzanya n’umwe mu mayobozi bakuru b’ishyaka NPP, Kofi Adu bakayihindura ubundi bakiyitirira Donald Trump nk’abavandimwe be.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mukuru w’igihugu cya Ghana akimara kubona iyi foto icaracara ku mbuga nkoranyambaga ndetse akamenya ko ari iye yakoreshejwe, yavuze ko nta cyo bimutwaye ndetse ko bizamwongerera imbaraga cyane ko yanakoreshejwe n’abashyigikiye Perezida Trump

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


