Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu, Amnesty International, uravuga ko umubare w’abantu bakatirwa urwo gupfa bicwa wiyongereye cyane ku Isi ku rwego rurenga 50%, mu mwaka ushize.
Ni ubwa mbere muri iyi myaka 25 ishize abantu barenga 1600 banyonzwe. Amnesty International ivuga ariko ko uwo mubare ushobora kuba ari muto mu by’ukuri, nk’uko Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru rikomeza rivuga.
Ibihugu biri ku isonga, byanyonze abantu benshi, ni Irani, Arabia Saoudite na Pakisitani. Leta zunze ubumwe z’Amerika iza ku mwanya wa gatanu.
Ibihugu byo muri Afurika bivugwaho kunyonga abantu benshi harimo Somalia, Sudani y’Epfo, Tchad, Sudani, na Misiri.
Naho muri Aziya ni hafi ibihugu byose uhereye muri Jordan, Arabia Saoudite, Irak, Iran, Ibihugu byunze ubumwe by’Abarabu (UAE), Afghanistan, u Buhinde, Bangladesh, Pakistan, Oman, Yemen, u Bushinwa, U Buyapani, Koreya ya Ruguru, Taiwan, Viet Nam Maleysia, Indonesia na Singapore ubisanga muri raporo ya Amnesty .
Twababwira ko muri ibi bihugu bivugwaho kwica abakatiwe igihano cy’urupfu nta gihugu na kimwe cyo ku mugabane w’u Burayi kirimo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns,/Bwiza.com



