Umugore witwa Amber Rachdi avugwaho kuba ari we mugore wabashije kugira ibiro byinshi afite imyaka micye kurusha abandi babayeho.

Uyu munyamerikakazi avuga ko yatangiye kubyibuha cyane kuva afite imyaka 5 gusa aho yapimaga ibiro bisaga 160.

Ibitangazamakuru bitandukanye bivuga ko uyu mugore yiyongeraga mu biro umunsi ku wundi, ibi ngo akaba yarabitewe cyane no gukunda ibiryo mu buryo budasanzwe (Eating disorder).
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Amber Rachdi avuga ko ku myaka 23 gusa yari amaze igihe gisaga umwaka yibagisha ndetse anakurikiza inama za muganga kugira ngo arebe ko yagabanya ibiro, gusa bikaba byari bimaze igihe bias n’ibyamunaniye kubera ku mu mibereho ye akunda guhora aryagagura.

Kugeza ubu asigaranye ibiro bibarirwa muri 200 akaba avuga ko na we ubwe yireba akiyoberwa kuko atigeze agaragara nk’uko ari kugaragara kuri ubu kuva mu bwana bwe kuko yaranzwe no kubyibuha mu biryo budasanzwe.

Uyu mugore kandi ngo abantu benshi bamuheruka apima ibiro bisaga 600 ubu bramubona bakamuyoberwa kuko yahise ahinduka cyane haba no mu myambarire kuko mbere yarangwaga no kwambara ibintu binini ku buryo na we yumvaga atari ikiremwamuntu nk’abandi.
Kugeza ubu ngo asigaranye ibiro bibarirwa muri 200 akaba avuga ko ibiro bye bizakomeza kugabanuka.

Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter


