Nyuma yaho Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitangarije ko zigiye kwimurira ambasade yayo mu Mujyi wa Yeruzalemu ndetse na Isirayeli ikaboneraho gutangaza ko Yerusalemu igiye gusubira kuba umurwa wayo mukuru, abanyamadini mu Rwanda barabibona mu buryo butandukanye.
Mu rwego rwo kumenya icyo abanyamadini b’ abanyarwanda babivugaho Bwiza.com yaganiriye n’ umupasiteri umwe w’ umushakashatsi mu bijyanye n’ iyobokamana (Theology) ndetse n’ umwalimu w’ Idini rya Isilamu w’ impuguke muri bya Korowani.
Abayisilamu babibona bate?
Mufti Mukuru w’ u Rwanda , Sheikh Salim Hitimana yatangaje ko iki cyemezo cya Perezida Trump kibangamiye idini rya Isilamu muri rusange.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ati” Twebwe nk’abemera Imana, dusanga Yerusalemu, Maka na Madina hafite icyubahiro gikomeye ku myememerere yacu kuko hubatswe imisigiti mikuru ku buryo abantu baturuka imihanda yose y’ Isi bahagirira umutambagiro mutagatifu, ibyo ubwabyo byakagombye kubahwa”.

Ku bijyanye n’ uko hari abavuga ko mu gihe iki cyemezo cyo kwimurira umurwa mukuru wa Isirayeli i Yerusalemu gishobora gutera intambara ntagatifu , Djihad ku ruhande rw’ Abasilamu ndetse na Armagedoni ku bakristu , Sheikh Salim Hitimana asanga abantu bakoresha amarangamutima ashingiye mu kutamenya.
Aha yakomeje agira ati” Nta gikuba kiracika kuko ikibazo kikiri mu biganiro bya politiki kandi ko kireba amadini, Umujyi wa Yerusalemu urimo abagatolika, abayisalamu, abaporoso n’ ayandi madini yose ashoboka kuko uyu ni umurwa w’ amateka”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kuri iyi ngingo, Sheikh Salim yongeye gushimangira ku busobanuro bw’ ijambo ‘ Djihad ’ rikunzwe kuvugwa kwinshi avuga ko Djihad ifite amahame ashingiye kuri Korowani Ntagatifu.
Ati ”Nsanga abanyamadini bagomba gusesengura ibyo bagiye kuvuga cyangwa gukora, urugero ijambo “Djihad” ni ikintu gikomeye cyane, rikomoka ku ijambo “judi” bisobanura umurava, umwete ariko na none umurava wo guharanira ukuri kandi mu gihe umuntu yakurengereye aguhohotera kandi nabwo kugirango wirwaneho byemewe, bigomba kunyura mu nzira nyinshi”.
Ku ruhande rw’ abafite imyemerere ya gikristu mu Rwanda, Bwiza.com yaganiriye na Pst. Desire Habyarimana, atangaza ko uku gutangaza ko Yerusalemu ibaye umurwa wa Isirayeli ari ubuhanuzi bukomeye.
Ati ”Yerusalemu nk’ ibuye riremerera Isi , iheruka kwitwa umurwa mukuru wa Isirayeli mu myaka ibihumbi 3 bishize ubwo iki gihugu cyategekwaga n’ umwami Dawidi kuko nyuma yaho Abaroma nibo bahise bahindura amateka”.
Abakristu bavuga iki kuri iki kibazo cyo mu Burasirazuba bwo Hagati?
Agendeye ku ijambo ry’ Imana ryanditswe mu gitabo cya Zakariya 12, Pst. Desiré Habyarimana avuga ko hari hategerejwe igihangange kizakoma rutenderi kugirango ubuhanuzi busohorwe.

Akomeza agira ati ”Isirayeli yari ifite igikomere gikaze kuko yari imaze gukusanya no gutegura ibikoresho byose bikenewe bizubaka urusengero Dawidi yari yaremereye Imana rwasenywe”.
Rev .Pst. Desiré abajijwe niba uyu mwuka mubi ushobora gutera intambara y’ Isi cyangwa niba ifitanye amahuriro n’ intambara ntagatifu zitwa DJihad ku bisilamu na Armagedoni ku bakristu, ku bwe avuga ko intambara ishobora kuba.
Agira ati ”Sinzi uburyo Abisalamu babifata ariko intambara yo irahari, mu buryo bumwe cyangwa ibindi, kuko bivugwa ko amahanga yose azahagurukira rimwe arwanye Isirayeli ariko hari isezerano rivuga ko Imana izarwanira ubwoko bwayo”.
Rev, Pst Habayarimana usanzwe ari umumisiyoneri, abajijwe niba igihe cya Armagedoni kizaba kigeze, yagize ati ” Oya Armagedoni izaba ari uko Kristu azaba amaze kujyana itorero mu ijuru”.
Rev, Pst Habyarimana Desire yanaboneyeho umwanya wo kuvuga ko inama yahuje ibihugu 52 by’ Abarabu iherutse kubera muri Misiri, ibi bihugu byose birwanya Isirayeli, ko ari ikindi kimenyetso kigaragaza ko ibyanditswe byatangiye gusohora.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iki kibazo hagati ya Isirayeli na Palestine kimaze imyaka myinshi cyane ariko cyatangiye guhangayikisha umuryango mpuzamahanga nyuma y’ intamabara ya 2 y’ Isi, ubwo Isirayeli yongeraga kwiyubaka no kwigaruriraga tumwe mu duce twayo.
Ijambo rya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump niryo ribaye imbarutso, ritera Abarabu kurushaho kwigumura ndetse banatangaza ko hatabayeho kureka icyo gikorwa biteguye kurwana intambara ntagatifu.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gaston Rwaka.Bwiza.com


