Abanyamahanga benshi bibwira ko u Rwanda ari ubukungu bukomeye kurusha ubwacu – Umunyakenya

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe bamwe banenga amasezerano u Rwanda rukomeje kugirana n’amakipe y’ibihangange yo mu Burayi yo kurwamamaza bibaza ukuntu rutera inkunga aya makipe nyamara rukennye ariko batabanje gutekereza ku nyungu ruvanamo, hari abandi bibaza ahubwo icyo ibihugu byabo bitegereje ngo byigane u Rwanda nyuma yo kubona ibyo rumaze kugeraho rubikesha aya masezerano nk’Abanyakenya.

Nk’uko bigaragara mu nkuru Ikinyamakuru The Standard cyahaye umutwe ugira uti “Rwanda is making big waves with sports marketing, why not Kenya?” umwanditsi yagarutse ku masezerano y’amamiliyoni y’ama pound u Rwanda rwagiranye n’ikipe ya Arsenal mu 2018, hagamijwe kwamamaza ubukerarugendo aho usanga “Visit Rwanda” ku myambaro y’iyi kipe ndetse no kuri Emirates Stadium iyo iyi kipe yahakiriye imikino, ndetse no ku yandi u Rwanda rukomeje kugirana n’andi makipe harimo ayo ruheruka kugirana na Bayern Munich yo mu Budage nubwo hari abayanenze.

Umwanditsi w’iyi nkuru avuga ko gukoresha siporo mu kuranga ahantu ho gusura ari umuco umaze igihe yibutsa ko ari uburyo bwakoreshejwe n’ibihugu bihatanira kwakira imikino Olempike cyangwa Igikombe cy’Isi? Ati “Ntabwo ari imikino gusa ahubwo ni no kwamamaza. Kwakira ibirori nk’ibi bishyira amaso n’amatwi yose ku gihugu”.

Avuga ko ibintu nk’ibi bituma igihugu kimenyekana kandi kigashobora gucuruza binyuze mu mahoteli, serivisi n’ubukerarugendo.

Ati “Ntitwibuka twese Qatar yakira Igikombe cy’Isi giheruka, cyangwa Koreya y’Epfo mbere? Ongeraho Afrika y’Epfo ku rutonde. Kuki Qatar itanga byoroshye ubwenegihugu ku bakinnyi bazwi?”

Akomeza agira ati “U Rwanda rusa nk’urwakoresheje siporo mu kwiyamamaza ubwarwo. Siporo, cyane cyane umupira w’amaguru, yegereye imitima ya benshi, cyane cyane urubyiruko. Ongeraho ko gutwarwa cyangwa kubatwa bituma ibitekerezo byacu bihora bihuze”.

“Ni ukwirengagiza neza ibibazo byacu bwite ndetse n’iby’gihugu ndetse no gutsindwa kwacu….Abenshi muri twe ntabwo twigeze tujya mu Bwongereza, ariko tuzi byinshi kuri aya makipe ndetse n’abakinnyi bayo”.

“Icyo dukunze kwibagirwa n’uko amafaranga muri siporo atari mu kibuga cyo gukiniraho; ari mu burenganzira bwa siporo no kwamamaza. Uburenganzira bwo gutambutsa imikino Live niho amafaranga ari, kandi ahari ari menshi”.

Umwanditsi atanga urugero rwa Premium pricing (uburyo bwo kwamamaza no kugena igiciro kiri hejuru y’igisanzwe ku isoko no kwitandukanya n’abo muhanganye ku isoko) akavuga ko ibicuruzwa by’amakipe bizana amafaranga menshi kurusha ayo abafana binjiza bishyura amatike.

Agaruka ku Rwanda, avuga ko siporo n’amayeri yo kwamamaza byatumye igihugu gito cya Afurika kiba ikirangirire mu bijyanye n’ubukerarugendo.

Ati “Ese ba mukerarugendo benshi basuye u Rwanda nyuma yo kugirana amasezerano na Arsenal ndetse na Bayern Munich iherutse?

“Ishusho y’u Rwanda yarahindutse abanyamahanga benshi bibwira ko u Rwanda ari ubukungu bunini kandi bukomeye kurusha ubwacu. Kuki tudashobora kwigira ku Rwanda?”

Avuga ko ahantu henshi hagenewe imyidagaduro, harimo clubs za golf, zifite utubari twa siporo, herekanwa imikino myinshi y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza.

“Ibigo bimwe nka Kenya Breweries Ltd (KBL) byagaragaje ko bikoresha gukunda siporo kw’Abanyakenya mu kugurisha ibicuruzwa byabyo. Abakunzi bake cyane b’utu tubari twa siporo ni bo bafata amazi!”

“Ninde wakwanga kubona “Visit Kenya” mu gihe cy’imikino y’icyiciro cya mbere cy’u Bwongereza cyangwa se muri US Super Bowl?”

Ngo ikiza cyo kwamamaza muri siporo n’uko abana bakurana nayo. Ibi birema ejo hazaza h’abashyitsi n’abaguzi.

Ati “Tekereza amafaranga yakwisuka mu gihugu kandi agakwira mu zindi nzego. U Rwanda rusa nkaho rufite ‘raison’ nubwo hari abaruvugaho gukoresha siporo kugirango rugaragaze isura nziza yahindanyijwe n’amakosa.”

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Abanyamahanga benshi bibwira ko u Rwanda ari ubukungu bukomeye kurusha ubwacu – Umunyakenya
    Muri Kenya no mu bihugu byinshi bigendera kuri demokarasi, ibyo Urwanda rwakoze ntiishoboka. Impamvu nyamukuru nuko bitashora amafaranga atari mu ngengo y’imari y’igihugu kandi abadepite n’abasenateri batabanje kubyiga no kubyemeza. Ikindi nuko hagomba kwigwa urutonde rw’ibikwiye gutangwaho amafaranga (priorities). Ntiwavuga ngo amashuri arafunze cyanga ibitaro ntibifite imiti maze wowe ugashyigikira amakipe y’i Bulayi!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *