Ibarurishamibare ryakozwe n’ Umuryango w’ Abanyamakuru batagira umupaka(RSF) ryerekana ko kuva mu ntangiriro z’ ikinyejana cya 21 abanyamakuru basaga 700 nibo bishwe bageragezaga gutanga amakuru bafitiye gihamya.
Ishami rya Loni rifite mu nshingano ubumenyi n’ umuco (UNESCO) ryahise ryemeza ko buri tariki 2 Ugushyingo uzaba umunsi mpuzamahanga wo kureka kwirengagiza ibyaha byakorewe abanyamakuru.
Ni nyuma yaho, Abanyamakuru ba RFI Ghislaine Dupont na Claude Verlon bishwe bashimuswe mu gace ka Kidal kari mu Majyaruguru ya Mali ubwo bari mu kazi kabo ka buri munsi.
Si abo gusa, kuko umunyamakuru wo muri Saoudia Arabia ,Jamal Khashoggi aherutse kwicirwa muri Turquie anizwe ndetse akanacibwa ibice by’ umubiri muri Ambasade y’ igihugu cye.
Abanyamakuru bagera ku gihumbi nibo bishwe muri iyi imyaka 12 ishize bazira kugaragaza ubwicanyi bwakozwe n’ udutsiko dufite imbaraga ndetse banatangaza uburyo za Leta zagiye zibasira abatavuga rumwe nazo bananyereza imitungo ya rubanda.
Abandi banyamakuru bagiye bicwa mu buryo butandukanye nka Mohammed al-Absi yarozwe i Yémen,Miroslava Breach na Javier Valdez bishwe barashwe muri Mexique.
Ku mpamvu zitaramenyekana, umunyamakuru Jà¡n Kuciak n’ umukobwa yarambagizaga bishwe barashwe muri Slovaquie.
ku wa 16 Ukwakira 2018, umunyamakuru Sohail Khan yishwe azira iperereza yakoraga ku bucuruzi bw’ ibiyobyabwenge mu gace ka Haripur muri pakistan.
Kugeza ubu urutonde nyakuri rw’ abanyamakuru bagenda bicwa hirya no hino ku Isi ntiruramenyekana ariko raporo yakozwe n’ Umuryango w’ Abanyamakuru batagira umupaka(RSF) muri 2018 igaragaza ko 10% by’ abashinjwe icyaha cyo kwica abanyamakuru aribo bahanwe n’ inkiko.
Uyu muco wo kudahana niwo ukomeje gutera umurindi abicanyi ndetse n’ imitwe yitwara gisirikare ihohotera ikanica abanyamakuru mu buryo butandukanye nyuma yo kubagira ingwate.
Ni muri urwo rwego muri 2013, i New York inama rusange y’ Umuryango w’Abibumbye yemeje gushyiraho umunsi mpuzamahanga wo gukumira umuco wo kudahana abahamijwe icyaha cyo kwica no guhohotera abanyamakuru.


