Mu Rwanda hatangijwe ibihembo bishya bizajya bitangwa na Rwanda Premier League itegura shampiyona y’icyiciro cya mbere aho hazajya hahembwa abakinnyi n’abanyamakuru bahize abandi mu gihe cy’umwaka wa Shampiyona.
Ibi bihembo biratangira gutangwa ku bantu bose bahize abandi mu mwaka w’imikino wa 2023-2024 aho bizatangwa tariki ya 15 Kamena 2024 muri Serena Hotel.
Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 3 Kamena 2024 nibwo Rwanda Premier League yatangaje ibi bihembo bishya mu kiganiro yagiranya n’abanyamakuru.
Ibi bihembo bizajya biba bigizwe n’ibyiciro bine birimo abakinnyi b’abagabo bitwaye neza, abakinnyi b’abagore bitwaye neza, abasifuzi bitwaye neza ndetse n’abanyamakuru n’ibitangazamakuru byahize ibindi.
Mu bagabo, hazahembwa ibyiciro bitandatu birimo abatsinze ibitego byinshi, umukinnyi w’umwaka, umukinnyi muto w’umwaka, umutoza w’umwaka n’igitego cy’umwaka.
Mu bindi byiciro bizahembwa harimo umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu bagore, umukinnyi w’umwaka mu bagore n’umutoza w’umwaka.
Aha kandi hazahembwa n’umunyamakuru mwiza w’umugabo, umunyamakuru mwiza w’umugore, ikinyamakuru cyiza mu byandika, ibivuga ndetse n’ibigaragaza amashusho mu gihe hazanahembwa n’umusifuzi mwiza mu bagabo n’abagore.


