Abanyamakuru bagiye gutemberezwa igihugu bareba ko amatora yanyuze mu mucyo-Amafoto

Sangiza iyi nkuru

Abanyamakuru bo mu Rwanda bagiye kuzengurutswa igihugu bareba hirya no hino uko amatora yagenze ndetse harebwe niba koko abaturage baratoye abo bashaka ntagahato karimo, ndetse nabo ubwabo barusheho kumenya no kunoza ubunyamwuga mu bihe by’amatora.
kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Werurwe 2016 abanyamakuru bahuriye mu mahugurwa y’umunsi umwe yateguwe n’Inama Nkuru y’Itangazamakuru(MHC) ifatanyije na UNDP,amahugurwa yarashingiye kukubaka ubushobozi no kukunoza uburyo bwiza bwo gutangaza no gutara amakuru mu bihe by’amatora.

Munyeshyaka Vincent-bwiza.com
Bwana Vincent Munyeshyaka Umunyamabanga mukuru muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC)

Mu ijambo rye ubwo yafunguraga k’umugaragaro aya mahugurwa umunyamabanga mukuru muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) Vincent Munyeshyaka yavuze ko itangazamakuru ari umufatanyabikorwa ukomeye wa Leta cyane mu matora kuko rifasha mugutangaza no kwigisha abaturage bitryo kuba ryabona amahugurwa ku ibijyanye n’amatora ari ikintu kingezi kandi bibongerera ubushobozi n’ubumenyi mu kurushaho kunoza akazi kabo mu bihe by’amatora haba nyuma na mbere yayo.
Stephen Rodriques umuyobozi uhagarariye UNDP mu Rwanda
Stephen Rodriques umuyobozi uhagarariye UNDP mu Rwanda

Stephen Rodriques umuyobozi uhagarariye UNDP mu Rwanda yavuze ko itangazamakuru ryo mu Rwanda rimaze kwiyubaka ariko n’ubwo itangazamakuru ryo mu Rwanda rihagaze neza rikwiye gukomeza kwigishwa hatangwa ubumenyi cyane cyane ku kwita ku mahame agenga umwuga w’itangazamakuru, aho hakwiye kongerwa ubumenyi.” ati:umunyamakuru ufite ubumenyi ningombwa ko agira ubunyamwuga birakwiye ko umunyamakuru agomba gutandukana n’abandi kandi akagira ubwitange mu kazi ke ari nabyo bizatuma atanga umusaruro muri rubanda.”
Stephen Rodriques yavuze ko itangazamakuru rya mbere ya 1994 ryagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatusi ariko mu bigaragara itangazamakuru ryo mu Rwanda ubu rimaze kwiyubaka. ariko kugirango rikomeze gutera imbere UNDP izakomeza gufatanya na Leta mu kubaka ubushobozi bwaryo.
Umunyamabanga mpuzabikorwa wa MHC Peacmaker Mbungiramihigo
Umunyamabanga mpuzabikorwa wa MHC Peacmaker Mbungiramihigo

Umunyamabanga nshingabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru Peacmaker Mbungiramihigo yavuze ko mu matora aheruka icyagaragaye ari ibijyanye n’ubushobozi buke mu gutangaza inkuru zerekeye amatora aho usanga ibinyamakuru byinshi byibanda mu mujyi wa Kigali ntibigere kubari mu gihu hirya no hino.
Gerard Mbanda umuyobozi muri RGB mu kiganiro yatanze yavuze ko ari ngo ko itangaza makuru rigira ubumenyi mu bintu bitandukanye kandi ko ngo kuba ariryo rifite muntoki kubaka Igihugu cya rikagisenya bikwiye ko amahugurwa yajya abaho kugirango hirindwe amakosa yakorwa mu mwuga akaba yashyira rubanda mu kaga
Gerard Mbanda umuyobozi muri RGB mu kiganiro

Mu kiganiro kirekire yatanze yavuze ko ari ngombwa ko itangazamakuru rigira ubumenyi mu bintu bitandukanye kandi ko ngo kuba ariryo rifite muntoki kubaka Igihugu cyangwa rikagisenya bikwiye ko amahugurwa yajya abaho kugirango hirindwe amakosa yakorwa mu mwuga akaba yashyira rubanda mu kaga. aha yarakomeje ashimangira ko mu Rwanda hari ubwisanzure bw’itangazamakuru ntawe ubujijwe gutara inkuru ahariho hose by’umwihariko mu matora buri munyamakuru yemerewe gutangaza inkuru ku matora.
bwiza-com
Moise waturuste muri Komisiyo y’amatora(NEC)

uyu nawe yunze mu ry’abamubanjirije aho yavuze ko itangazamakuru rifite urubuga mu gutangaza inkuru zijyanye n’amatora ari nayo mpamvu habaho amahugurwa kubijyanye n’amatora
ibi bikaba ari nabyo byatumye hatekerezwa uburyo bwo guhugura abanyamakuru kubijyanye no gutangaza inkuru z’amatora ndetse bakaba bagiye gutegurirwa ingendo zizatuma bazenguruka mu gihugu hirya no hino bareba uko amatora yagenze aho bazaganira n’abaturage bakamenya niba koko baratoye nkuko babyifuzaga nicyo biteze kubo bitoreye ndetse na nyuma yaho hakazashyirwaho ihuriro ry’Abanyamakuru rikora inkuru zishingiye ku matora.
bwiza.com
Mugisha Emanuel Umunyamabanga nshingabikorwa wa RMC

Umunyamabanga nshingabikorwa wa RMCUrwego rw’Abanyamakuru bigenzu yibukije abanyamakuru kutanyuranya n’amahame y’itangazamakuru no guharanira ubunyamwuga bushingiye k’ubunyangamugayo
bwiza.com
 
 
bwiza.com
bwiza.com
Ifoto y’urwibutso y’abitabiriye amahugurwa

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Mecky Kayiranga@bwiza.com
 
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *