Abanyamakuru baribaza impamvu uburinganire budahuzwa n’umuco Nyarwanda

Sangiza iyi nkuru

Abanyamakuru bo mu Rwanda bava mu bitangazamakuru bitandukanye bari mu mahugurwa ashingiye kugutangaza inkuru ku uburinganire n’ubwuzuzanye bibaza impamvu uburinganire butatezwa imbere bishingiye ku umuco Nyarwanda.
Kuri uyu wa Kane Tariki ya 22 Nzeli kuri Lemigo Hotel Abanyamakuru batangiye amahugurwa y’iminsi 7,aho bari guhugurwa ku uburyo bakora inkuru zerekeye ku uburinganire bushingiye mukuzamura iterambere ry’umugore.
MHC/bwiza.com
Aya mahugurwa ari kuba kubufatanye n’Inama Nkuru y’itangazamakuru mu Rwanda (MHC) ifatanyije n’ishami ry’Umuryango w’abibumbye ritsura amajyambere UNDP,abanyamakuru basobanurirwa uburyo uburinganire bwagiye butsikamirwa mu bihugu bimwe na bimwe cyane ibyo muri Afurika bitewe n’imyumvire y’ababituye.
Mu kugereranya igihe cyubu nigihe cyashize byateje impaka kuri benshi bavugaga ko uburinganire bwasobanuwe nabi bituma imyumvire ya bamwe ubu itari yahinduka kuko ngo benshi mu banyarwanda babyitwaje bakabigoreka,aho ngo mu umuco Nyarwanda mu gihe cya kera wasangaga abanyarwanda babanye neza kurusha abi iki gihe.
img_8376
Muri izi mpaka ndende abanyamakuru bibajije impamvu uburinganire budahuzwa n’umuco nyarwanda ngo bwubahirizwe ndetse bunimakazwe ariko umuco nawo utahahahungabaniye.
Peacemaker Mbungiramihigo Umuyobozi w’inama nkuru y’Itangazamakuru (MHC) we yavuze ko aya mahugurwa agamije gusobanurira abanyamakuru ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye kugira ngo babashe kubisobanukirwa bitryo bibafashe gukora inkuru zabo mu buryo bwimbitse kandi busobanutse.Ati: ”kumenya ibibazo bikigararagara mu kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, ni ukugirango babone aho bagomba gutanga umusanzu.”
MHC/bwiza.com
Avuga ko kandi Abanyamakuru bagomba kumenya amagambo akoreshwa mu ihame ry’ubwuzuzanye n’uburinganire mu nkuru zikorwa kugirango hatabaho kuyobya abo amakuru ageraho.
Nyuma y’aya mahugurwa abanyamakuru bazajya mu ntara zitandukanya gushyira mu bikorwa ubumenyi bakuye muri aya mahugurwa babashe gutara ndetse no gutangaza inkuru zirebana n’uburinganire n’ubwuzuzanye bashingiye ku bumenyi bahawe muri aya mahugurwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Mecky Kayiranga@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *