Abanyamakuru bo mu Rwanda mu nzira zo gushinga ikigo cy’imari

Sangiza iyi nkuru

Abanyamakuru bo mu Rwanda barateganya gushinga ikigo cy’imari iciriritse kizajya kibafasha mu kwiteza imbere nk’uko byemerejwe mu nteko rusange y’Itorero ry’Abanyamakuru “Impamyabigwi” yateraniye i Kigali.

Umwe mu banyamakuru bagize igitekerezo cyo gutangiza “Impamyabigwi Development Fund”, Rene Anthere Rwanyange, yasobanuriye abagize inteko rusange i (Abatoza b’intore z’abanyamakuru) batangiye ari abanyamakuru 30 ariko bakaba bafite gahunda yo kwagura imikorere.

Yagize ati: “Twaricaye nk’abanyamakuru tugira igitekerezo cyo gushyiraho ikigo cy’imari cyadufasha kwiteza imbere, duhita dushyiraho ikitwa ‘Media Ventures Group Ltd’. Mu gutangiza uyu mushinga, twawutangiye turi abanyamakuru 30 hanyuma ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere kitwandika nk’ikigo cy’ishoramari.” Yongeyeho ko mu mishinga bazashoramo imari harimo imyubakire, kwakira abantu n’ubwikorezi.

Yagize ati “Dufite imishinga yo kubaka inzu ariko abanyamakuru bakajya bazigura ku giciro gito, tuzubaka ahantu twakwakirira abantu bashobora kumara igihe cyangwa abacumbika mu gihe gito bagakomeza ingendo zabo. Ikindi turateganya kugura imodoka izajya itwara abantu mu mujyi wa Kigali.”

Abanyamuryango ba “Media Ventures Group Ltd” kuri ubu ni 33, buri munyamuryango atanga umugabaneshingiro wa buri kwezi ungana n’amafaraga 30,000.

itorero_ry_abanyamakuru_impamyabigwi-6b6d3

Barateganya kandi ko mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere bazaba bamaze kugura ubutaka bwa hegitari eshatu, ikindi kandi bakazakora ikinyamakuru kimwe gikorera kuri murandasi n’ikindi cyandika ku mpapuro.

Abanyamakuru basanga mu minsi mike icyo kigo kizabafasha gukirigita ifaranga

Abanyamakuru Ildephonse Sinabubariraga na Dorothy Mbabazi bahuriza ku kuba iki kigo cy’ishoramari mu gihe cyaba gitangiye cyafasha abanyamakuru kwiyubaka kiramutse gicunzwe neza, ikindi ngo cyabafasha muri byinshi birimo guteza imbere ibigo by’itangazamakuru.

Diane Mushimiyimana we yabwiye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ko icya mbere ari ugushyira hamwe kuko ari wo musingi w’iterambere ku bantu bafite icyerekezo kimwe. Yakomeje agira ati: “Ikindi urabona ko bavuze ngo abanyamuryango bazajya babona inguzanyo ku buryo bworoshye mu gihe dukoze imishinga ibyara inyungu kandi yaduteza imbere mu gihe gito.”

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Emmanuel Kwizera ati “Mbona ikigega cyabafasha cyane mu gihe cyazaba kibayeho. Ariko nagize impungenge ku itangwa ry’imisanzu kuko abanyamakuru benshi nta masezerano bagirana n’ibigo bakorera. Aho rero nabonye kuba batagitanga amasezerano bishobora kuzatuma habaho kudatangira rimwe umusanzu ukenewe”.

Yakomeje agira ati: “Ikigega cyo nikibaho cyazadufasha cyane kuko kuba hari abatagira amasezerano ubwabyo, urabyumva ko nta banki n’imwe yaduha inguzanyo ku mushahara. Ariko twishyiriyeho ikigega, cyajya kitugoboka kikaduha inguzanyo tukiteza imbere. Itangazamakuru ryacu kugeza ubu ririmo urubyuruko rwinshi rukeneye kwiyubaka kandi abenshi bagomba kwiyubaka babinyujije mu kubona inguzanyo. Icyo kigega cyazatugirira akamaro cyane.”

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

@bwiza.com

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *