Abanyamategeko umuryango wa Paul Rusesabagina wahisemo ngo bamwunganire kuri uyu wa 7 Nzeri 2020 batangije urugamba, bagaragaza ko yafashwe binyuranyije n’amategeko, bityo akwiye kurekurwa.
Mu butumwa bwatanzwe n’umwe muri aba banyamategeko w’Umunyamerika, Jared Genser, bwagejejwe ku munyamabanga w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe ishami rikurikirana ibyaha by’iyicarubozo n’ubundi bugome, Dr. Nils Melzer, iri tsinda ry’abanyamategeko ryasobanuye ko Paul Rusesabagina arengana, bityo ibyo akurikiranweho bigomba guteshwa agaciro.
Jared Genser na mugenzi we Brian Tronic bahamirije Dr. Nils Melzer ko Paul Rusesabagina urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda yashimutiwe i Dubai muri Leta y’Ubumwe bw’Abarabu ashimuswe, aburirwa irengero, hanyuma yisanga mu Rwanda, ngo “Aho afungiwe mu buryo butemewe.”
Bavugaga ko kandi nyuma y’iminsi 11 afashwe, nta wo mu muryango we baravugana, nta mujyanama mu by’amategeko baravugana ndetse ko nta mudipolomate w’u Bubiligi uramugeraho kandi afite ubwo burenganzira nk’ufite ubwenegihugu bwaho.
Aba banyamategeko basabye Dr. Melzer ko yakora iperereza ryihuse ku buryo Paul Rusesabagina ari kwitabwaho ndetse akegera Guverinoma y’u Rwanda, akamenya neza niba ari gufashwa bihagije bijyanye n’indwara y’umutima n’umuvuduko w’amaraso afite, bimusaba gufata imiti mu buryo buhoraho.
Jared Genser ati: “Duhangayikishijwe cyane n’ubuzima bwa Paul. […] Ndasaba Isi gusaba ko Paul yarekurwa bidatinze. Iki ni cyo gisubizo cyonyine cyemewe n’amategeko mpuzamahanga.”
Paul Rusesabagina kuri Guverinoma y’u Rwanda
Paul Rusesabagina ubusanzwe ni Perezida w’ihuriro mpuzamashyaka rya MRCD Ubumwe rifite umutwe w’ingabo urishamikiyeho wa FLN, wigambye kugaba ibitero muri Nyaruguru na Nyamagabe, mu bice byegereye ishyamba rya Nyungwe mu 2018.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) tariki ya 31 Kanama 2020 rwerekanye Paul Rusesabagina wafashwe mu gihe kitamenyekanye. Uru rwego rwari rwatangaje ko yafashwe ku bufatanye n’amahanga, akaba akurikiranweho ibyaha by’iterabwoba, ubushimusi, ubusahuzi n’ubwicanyi.
Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Rtd. Col Jannot Ruhunga kuri uyu wa 7 Nzeri 2020 yatangaje ko Rusesabagina yizanye mu Rwanda, afatirwa ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, i Kanombe. Ubufatanye n’amahanga uru rwego rwavugaga ngo ni ugufatanya n’ibihugu nk’u Bubiligi yari afitemo ubwenegihugu gukusanyiriza hamwe amakuru, mu gihe Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwamushyiriragaho impapuro zimuta muri yombi.
Rtd. Col. Ruhunga yavuze ko Paul Rusesabagina ufingiwe muri kasho ya Polisi y’u Rwanda ya Remera mu Karere ka Gasabo, ubu avugana n’umuryango we ndetse ejo yasuwe n’umuyobozi muri Ambasade y’u Bubiligi. Ikindi ngo afite abunganizi b’abanyamategeko babiri.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame mu kiganiro yagiriye ku kigo cy’igihugu cy’itangazamakuru ku wa 6 Nzeri 2020, yatangaje ko “Paul Rusesabagina yahamagaye nimero itari yo, yisanga mu Rwanda”. Yavuze ko uyu munyapolitiki agomba kubazwa amaraso y’Abanyarwanda amuri mu ntoki.
Umuryango wa Rusesabagina uba muri Amerika wanze umunyamategeko Paul Rusesabagina yari yihitiyemo witwa David Rugaza kuko ngo “batabivuganyeho” kandi abogamiye ku ruhande rw’u Rwanda, wihitiramo itsinda rya barindwi rigizwe na: Gatera Gashabana w’Umunyarwanda, Jared Genser, Brian Tronic na Peter Robinson bo muri USA, Philippe Larochelle wo muri Canada, Vincent Lurquin wo mu Bubiligi na Kate Gibson wo muri Australia, rishinzwe kumuburanira mu Muryango w’Abibumbye.

14 Responses
Abanyamategeko ba Paul Rusesabagina batangije urugamba rwo kumubohoza
niwe wivugiye ko akuriye umutwe wabarwanyi wa FLN wakoze amahano muri DRC, RWANDA n’I BURUNDI.
nahame hamwe yishyure ibyo aryozwa.
bariya bapfakqzi, imfubyi, abahombejwe business zabo, ababaye mutiles,… bose barababaye, bazize ibikirwa bye by’iterabwoba.
abo bazungu ko batqburqniye Ben Laden ubwo amerika yamurasaga?
uyu rero ni Bin Laden w’u Rwanda. mureke tumukanire urumukwiye
nahe hamwe rero
Abanyamategeko ba Paul Rusesabagina batangije urugamba rwo kumubohoza
Ubutabera buzakore akazi kabwo.

Ndashaka umukobwa dukundana utarengeje imyaka 25
Abanyamategeko ba Paul Rusesabagina batangije urugamba rwo kumubohoza
Jya gukundana numukobwa wa Rusesabagina. Ntukavange

NZABA NUMVA UKUNTU YISOBANURA AHAKANA IBYO YIGAMBYE MURI SOCIAL MEDIA , SINDI JURISTE ARIKO NANJYE BINTEYE AMATSIKO, Me GATERA GASHABANA ni umuhanga wenda azagerageza ashake uho yamwambikisha izera ! bizabahire.