Ishyirahamwe rivugira Abanyamulenge, Shikama, rivuga ko mu bamaze igihe babatera mu misozi ya Minembwe harimo Abarundi bo mu mutwe wa Red Tabara ngo batorejwe mu Rwanda.
Umukuru w’iryo shyirahamwe, Enock Rurangabo, yasohoye itangazo yamagana imitwe avuga ko ituruka hanze ya Congo iyobowe n’Abanyarwanda n’Abarundi bateza imirwano mu gace ka Minembwe.
Avuga ko Abanyamulenge bakomeje kwibasirwa no kwicwa. Ati “Abarimo batwica ni gurupe zo mu karere zahuriye hariya, hari izo muri Congo, izo bita Aba Mai-Mai, abo mu moko ya hariya iwacu, Ababembe, Abafulero,…none hiyongereyeho izindi gurupe zivuye i Burundi n’i Rwanda, ibyo rero bikongera imbaraga zo kuturwanya no gushaka kutumara”.
Yakomeje avuga ko nta mitwe ya gisirikare bafite mu Minembwe, ahubwo ko bagerageje no gusaba Leta ya Congo kongera imbaraga muri aka gace bavanaho buri umwe wese babona ufite intwaro, ariko ngo byarananiranye.
Ati “Iriya mitwe yavuye i Burundi n’i Rwanda, baje kongera imbaraga bariya bicanyi bari iwacu, ntabwo ari ibisaba ibimenyetso, bambutse hariya mu kibaya cya Rusizi, abo bita Red-Tabbara ni umutwe w’Abarundi bagerageje gukora kudeta mu Burundi bahungiye mu Rwanda, rubashyira ku murongo rurangije rurabohereza barambuka hariya mu kibaya, bahitira ahantu hitwa ku Kiryama”.
Umunyamakuru wa BBC yagerageje kubaza Enock impamvu atunze agatoki u Rwanda ko rutoza inyeshyamba za Red-Tabbara kandi adafite ibimenyetso, yasubije agira ati “Urashaka ngo nguhe ibimenyetso bihe, mpora mbivuga, n’umwaka ushize barabibeshyuje, hariya ni iwacu bahamaze imyaka itatu”.
N’ubwo bwose Leta y’u Rwanda ihakana aya makuru ko nta mpunzi y’u Burundi yigeze itoza, uyu mugabo Enock we avuga ko nta kundi Leta y’u Rwanda yagira ngo ‘Ihora ibihakana’.
Ni kenshi u Rwanda rwagiye rushinjwa gutoza gisirikare impunzi z’Abarundi baruhungiyemo ariko rukabihakana.
Mu gihe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari zashinje u Rwanda ibi byaha, rwari rwanzuye kwirukana izi mpunzi zigashakira ibindi bihugu bizakira aho kugira ngo rujye rushinjwa ko rutoza izi mpunzi mu buryo bw’ibinyoma ariko imiryango irimo na UNHCR iratakamba.
Â
Â


