Abanyankole barya ingurube bo babikora- Museveni

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni Tibuhaburwa avuga ko mu muco w’ubwoko bwe, Abanyankole guhemuka atari byo gusa ngo akeka ko benewabo barya ingurube bo bashobora kuba babikora.

Museveni ubwo yageza ku baturage uko Uganda ihagaze, yavuze ko hari umwe mu bo muri guverinoma wamusabye kureka kohereza mu mahanga umuti wo gukaraba intoki uzwi nka sanitizer, ingingo afata nko ” Kuhemuka” mu Lunyankole aribyo guhemuka mu Kinyarwanda.

Yagize ati ” Umwe mu bo muri guverinoma yarambwiye ngo dukwiye kureka kohereza sanitayiza mu mahanga. Ibyo ni uguhemuka. Njye nk’Umunyankole wa nyawe nkaba n’umukirisitu, sinabikora. Inshuti murababarana, mugasangira ibihe bikomeye.”

Yakomeje agira ati ” Umunyankole wa nyawe ntasiga inshuti ye iri mu byago. Oya, keretse aba Banyankole barya ingurube.”

Museveni muri rusange mu ijambo rye i Kololo, yagarutse ku ngingo zitandukanye zireba igihugu cye. Yavuze ko ubukungu bwazamutseho 3%, ku byo kongerera imishahara abahanga mu bya siyansi, kwita ku musaruro w’ibigori, amashanyarazi, umutekano n’ibindi.

Mu muco n’imyumvire y’Abanyankole, ingurube bo bita “empunu” bayifata nk’itungo ryo kunenwa. Ahanini baba babona nta gaciro ugereranyije n’inka. Muri Uganda bamwe muri bo bakunze gufatwa nk’abirasi. Bumva ukora ibibi wese yaba akora nk’ingurube. Ibi bigaragazwa n’imvugo ya Museveni uherutse kuvuga ko abarashe Gen Katumba Wamala ari ingurube, empunu.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


XMA Header Image
Me Nkongoli umunyarwanda wakoze mu biganza bya Fidèle Castro\uburenganzira bwa muntu’ n’ubwa rubanda
youtube.com

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *