“Abanyapolitiki bigwizaho imitungo bararye bari menge” ICC

Sangiza iyi nkuru

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha(ICC) yibukije Abanyapolitiki bakigwizaho imitungo n’abagira uruhare mu iyangizwa ry’ibidukikije ko igiye gushyiramo imbaraga mu kubakurikirana.
icc
Ibi byagarutsweho nyuma y’uko hagiye hagaragara abayobozi b’ibigo bitandukanye n’Abanyapolitiki bigwizaho ubutaka babwambuye abaturage abandi bakagira uruhare mu kwangiza ibidukikije.
Nyuma y’uko abacamanza b’uru rukiko basuzuma ko abaturage barenganywa n’abayobozi bamwe na bamwe babaka imitungo yiganjemo ubutaka, basanga ngo ntaho ibyo byaha bitandukaniye n’ibyibasira inyokomuntu,bakaba bashingiraho bashimangira ko abo bayobozi bagiye kujya bakurikiranwa.
Abari muri izo nzego bose bashobora kuburanishwa n’urwo rukiko, nyuma y’uko ICC itangarije ko icyo cyiciro cy’ibyaha bishya bizajya bikurikiranwa mu rwego rwo kwagura inzego uru rukiko rukoramo iperereza.
Kugeza ubu ICC yacaga imanza z’ibyaha byakozwe mu gihe cy’intambara gusa, bikazaba ari inshuro ya mbere uru rukiko rucira imanza abaregwa ibyaha bidafite aho bihuriye n’intambara.
Umushinjacyaha mukuru w’urwo rukiko, Fatou Bensouda, yavuze ko muri gahunda bafite, bashobora kuzajya bakurikirana ibyaha byatewe n’abayobozi bangije ibidukikije, abakoresheje nabi umutungo kamere ndetse n’abaka ubutaka abaturage bakabwikubira mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
 
Abakozi bakora mu nzego zirengera ibidukikije ndetse n’abarengera iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’ibintu bitandukanye, bishimiye iki cyemezo cyafashwe na ICC, bavuga ko kizafasha mu gukumira ruswa yari yarabaye karande mu bayobozi batandukanye ku isi.
Umunyamategeko Richard Rogers washyikirije ICC ikibazo cy’ubutaka bwambuwe abantu muri Cambodia, yatangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, ko ibyo bibazo byeze ku Isi.
Ati ” Nta sosiyete yo mu bihugu by’uburengerazuba bw’isi yifuza kuregwa ibyaha byibasiye inyokomuntu binyuze mu guhabwa uburenganzira bwo gucukura amabuye y’agaciro muri Afurika cyangwa muri Aziya.”
Akomeza yerekana ko mu bihugu bitandukanye by’isi abaturage bamburwa ubutaka bukagurwa na sosiyete zikomeye zo mu mahanga.
Umuryango mpuzamahanga wigenga Global Witness utangaza ko miliyoni z’abantu zagiye zamburwa ubutaka hirya no hino ku Isi, ndetse ngo byibura abantu batatu ku Isi bicwa mu cyumweru bazizwa gukurikirana ibijyanye n’ubutaka bwabo.
Umuyobozi muri ICC, Gillian Caldwell, yavuze ko uyu mwanzuro w’urukiko rwa ICC uje usa nk’ugiye guca burundu umuco wo kudahana wagaragaraga.
Yagize ati “Abayobozi b’amasosiyete n’abanyapolitiki barashyigikirwa mu bijyanye no kwica amategeko y’ubutaka, kwangiza amashyamba cyangwa kuroga amazi yo mu migezi, bidatinze bashobora kwibona mu rubanza i Hague bari iruhande rw’abashinjwa ibyaha by’intambara ndetse n’abanyagitugu.”
Urukiko rwa ICC rwemeza ko icyo cyaha atari gishya cyongewe mu bisanzwe bikurikiranwa n’uru rukiko.
Abashyigikiye icyo cyemezo baravuga ko kizajya mu mateka kandi ko gishobora guhindura uburyo ibintu bikorwa mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere nkuko Daily Nation ibitangaza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza@com
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *