Bamwe mu banyarwanda 17 bari bamaze igihe bari kumwe n’abarwanyi b’umutwe wa FDLR ukorera mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bari mu nzira zo gutahuka mu gihugu nyuma y’ubukangurambaga bakorewe na Col. Kazarama wa AFC/M23.
Col. Vianney Kanyamuhanda Kazarama wahoze ari umuvugizi wa M23, kuri ubu nyuma yo gusubira muri uyu mutwe mu myaka ibiri ishize ni umwe mu bagize Komisiyo yawo ishinzwe ubukangurambaga.
Ku wa Gatanu tariki ya 8 Gicurasi afatanyije na mugenzi we Col. Murenzi, ni bwo bakoreye ubukangurambaga mu gace ka Kanaba, aho bahuriye n’Abanyarwanda bari bamaze igihe baba muri FDLR bakagirana ibiganiro byasize babasabye gutaha mu Rwanda.
Ni Abanyarwanda babaga mu bice bitandukanye bya Teritwari ya Rutshuru nka Bwito, Tongo, Kanaba na Mulimbi.
Kazarama na mugenzi we bashishikarije bariya Banyarwanda gutaha mu Rwanda no kuva burundu mu buzima bwo gukomeza kuba mu mashyamba ya Congo Kinshasa.
Muri ubu bukangurambaga, aba bayobozi basobanuriye abo Banyarwanda ibyiza byo gutahuka mu gihugu cyabo mu mutekano usesuye, babizeza ko bazarindwa kugeza bageze aho bajya.
Abanyarwanda 17 barimo abagore 11 n’abagabo 6, ni bo bitabiriye ibi biganiro, nyuma bahita berekezwa i Tongo aho bagomba gufatira imodoka izabafasha gukomeza urugendo rwo gutahuka mu Rwanda.
Usibye gukangurira bariya barwanyi gutahuka, kuva mu kwezi gushize Col. Vianney Kazarama yakoze ubukangurambaga bwari bugamije gusaba abaturage b’abanye-Congo kwinjira muri AFC/M23 nk’abanyamuryango.
Amakuru agera kuri BWIZA yemeza ko kuri ubu ababarirwa mu 1,800 bo muri Chefferie za Bwito na Bwisha bafashe icyemezo cyo kuba abanyamuryango ba ririya huriro.






