Abashinzwe umutekano muri Uganda bifatanyije n’abakozi b’urwego rushinzwe iperereza, tariki ya 10 Gicurasi 2021 bataye muri yombi Abanyarwanda 14 bavaga mu Karere ka Kabale berekeza mu murwa mukuru, Kampala.
Igitangazamakuru Command One Post kivuga ko aba Banyarwanda biganjemo urubyiruko bafatiwe muri za ‘bus’ zitandukanye kuri bariyeri iri mu gace ka Nyakijumba mu muhanda wa Kabale-Mbarara.
Aba Banyarwanda kandi bafatiwe hhamwe n’abandi Banyekongo 8, Polisi ya Uganda ikemeza ko nta byangombwa bibemerera kujya muri iki gihugu bari bafite.
Elly Maate ushinzwe gutanga amakuru ku biro bya Polisi muri Kigezi, yagize ati: “Umubare munini w’urubyiruko rukora ingendo nta byangombwa rufite ntabwo dukwiye kurureka. Ubwo rero inzego z’umutekano muri Kabale zarufashe.”
Uyu mupolisi yavuze ko uru rubyiruko rwose uko ari 22 rufungiwe kuri sitasiyo ya Polisi muri Kabale, mu gihe rutegereje kugezwa imbere y’ubutabera, rugacirwa urubanza, nyuma y’aho rukazasubizwa mu bihugu rukomokamo.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


