Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko Abanyarwanda 71 muri 85 babaga muri Ukraine bashoboye guhunga intambara iri kuberayo, bajya mu bihugu by’ibituranyi; Hongrie na Pologne.
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda mu kiganiro yagiranye na Taarifa, yavuze ko mu Banyarwanda 14 basigaye muri Ukraine nta n’umwe uragira icyo aba, ati: “Dukurikirana amakuru yabo.”
Ku bamaze guhunga by’umwihariko abari muri Pologne, Mukuralinda yavuze ko hari gutegurwa ukuntu bacyurwa mu Rwanda. Ati: “Biri kuganirwaho hagati ya Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga n’imiryango y’abari muri Ukraine. Turaza kubamenyesha umwanzuro bidatinze. Ariko gahunda ni uko abari Pologne bose baza mu Rwanda.”
Ibiganiro byo kubacyura mu Rwanda bijyanye n’uko abo Pologne yakiriye, yemeye kubacumbikira gusa mu gihe cy’iminsi 15.
Iyi ntambara ya Ukraine n’u Burusiya yatangiye tariki ya 24 Gashyantare 2022. Imirwano ikomereje mu bice bitandukanye by’igihugu.


