Ubushakashatsi bwakozwe n’ihuriro ry’abatanga ubufasha mu by’amategeko (Legal Aid Forum) mu 2017 bwari bugamije kumenya uko abaturage bishimira serivisi bahabwa n’inzego zitandukanye zikora mu bijyanye n’ubutabera ndetse no kureba ubumenyi bafite ku mategeko, bwagaragaje ko 4% gusa ari bo bafite ubumenyi ku mategeko.
Ibi ni ibyatangajwe n’Umuyobozi nshingwabikorwa wa LAF, Me Andrews Kananga kuri uyu wa Mbere ushize mu biganiro ku “ Ubufatanye bw’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha n’Itangazamakuru mu Gukumira ibyaha. ”
Ubumenyi ku mategeko nibwo bushobora gutuma abaturage birinda gukora ibyaha. Iyi mibare rero ikaba igaragaza ko hagikenewe gukomeza gukora ubukangurambaga no kwigisha amategeko abaturage mu rwego rwo kubafasha gusobanukirwa uburenganzira bwabo ndetse n’ibyo bagomba kwirinda nk’uko Me Kananga yakomeje avuga.
Yavuze ko mu by’ukuri ntawakumira ibyaha adakoresheje uburyo bwo kwigisha amategeko kuko bifasha abaturage kumenya ibyemewe gukorwa ndetse n’ibibujijwe. Ibi ngo bikaba byaratumye LAF ikora umushinga wo kwigisha amategeko hifashishijwe ikoranabuhanga.
Ati: “ Ubu dufite umurongo ‘845’ uriho amategeko ajjyanye n’ububasha bw’inkiko ndetse n’ubwa komite z’abunzi, amakuru ku mategeko yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, amakuru ku itegeko ngenga, amakuru ku burenganzira bw’umwana, amakuru itegeko rigenga abantu n’izungura, amakuru ku itegeko rigenga ubutaka, ndetse n’amakuru ku mategeko ajyanye n’imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha n’iz’imbonezamubano .”
Umuyobozi nshingwabikorwa wa LAF yakomeje avuga ko batanga abunganizi ku bantu batishoboye igihe cyose bibaye ngombwa.
Mu gihe gitoya uyu murongo umaze, ngo Abanyarwanda 366,000 babashije guhamagara kuri uyu murongo kandi babasha gusoma aya mategeko yavuzwe haruguru, abandi 159,000 babashije kumviriza ,kuko hariho n’amajwi, ibijyanye n’ayo mategeko.
Kuri ubu kandi ngo hari abantu 11,000 bakoresheje uyu murongo bahamagara basobanuza abanyamategeko ibijyanye n’uburenganzira bwabo.

Itegeko numero 02/2013 ryo kuwa 08/02/2013 rigenga itangazamakuru mu Rwanda mu ngingo yaryo ya 5 hateganya ko mu nshingano z’abanyamakuru harimo kumenyesha amakuru no kwigisha abaturage.
Me Kananga ati: “ Izi nshingano itangazamakuru rishobora kuzuzuza rifasha mu gukumira ibyaha…itangazamakuru rishobora gukora ubucukumbuzi bugaragaza aho ibyaha bishobora guturuka bigafasha mu gukumira .”
Yongeyeho ko ku rundi ruhande ari ngombwa kandi ari ingenzi ko abanyamakuru bamenya amategeko, yaba agenga itangazamakuru, ariko n’andi kugirango umurimo wabo w’ingenzi bawukore neza.
Yakomoje ku banyamakuru bagiye bakekwaho ibyaha mu minsi ishize ndetse n’ubu ngo hakaba hari abo bari gufasha mu bijyanye n’amategeko, agasanga byaba byiza na bo ubwabo bamenye amategeko, bakamenya uburyo bwo kwirinda ibyaha mu mwuga wabo.


