Abanyarwanda baba muri Kenya bibutse abazize Jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Sangiza iyi nkuru

Abahagarariye ibihugu byabo, abahagarariye Leta ya Kenya bifatanyije n’Abanyarwanda baba muri Kenya kuri uyu wa 9 Mata mu muhango wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatusi ku nshuro ya 25.

Ni igikorwa cyabereye ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye i Nairobi.

Uyu muhango wahuriyemo kandi abanyeshuri, abakora ubucuruzi n’anabanyepolitiki kugira ngo bibuke banarebera hamwe ibyo igihugu cyagezeho mu myaka 25 nyuma ya Jenoside yahitanye abatutsi barenga miliyoni.

Iyi nkuru dukesha The Daily Nation, ivuga ko ari umuhango waranzwe no kuganira ukuntu Jenoside yabaye mu minsi 100, gucana urumuri rw’icyizere no kwibuka abazize Jenoside nk’igikorwa nyamukuru.

Muri uwo muhango, Leta ya Kenya yari ihagarariwe na Ambasaderi Ben Ogutu, Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga, na Ledama Ole, Umusenateri wari uhagarariye umuvugizi wa sena.

Bizumuremyi Patrick @bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *