Abanyarwanda babiri; Ufitese Celistin na Kacyatwa Sector, bafatiwe muri Malawi bakurikiranweho kuhatura mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bakaba bafungiwe mu Murwa Mukuru w’icyo gihugu, Lilongwe. Malawi yafashe iki cyemezo nyuma y’uko bitegetswe n’ Umucamanza mu Rukiko rwa Mangochi ku wa 10 Gicurasi 2021 nk’uko Malawi24 dukesha iyi nkuru ibitangaza. Uyu mwanzuro wo kohereza mu Rwanda Ufitese Celistin w’imyaka 27 na Kacyatwa Sector w’imyaka 35 wafashwe nyuma yo kubahamya icyaha cyo gutura muri Malawi mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Umushinjacyaha yavuze ko aba Banyarwanda bafashwe ku wa 5 Gicurasi 2021 nyuma yo gusangwa mu gace bakoreragamo ubucuruzi kazwi nka ‘Makawa Trading Centre’ basabwe ibyangombwa birimo Passport barabibura. Umushinjacyaha yakomeje avuga aba Banyarwanda uko ari babiri binjiye muri Malawi binyuranyije n’amategeko muri Mutarama 2021 baturutse muri Zambia. Kuri ubu haracyanozwa uburyo aba bagabo babiri bakoherezwa mu Rwanda, babaye bafungiwe muri Gereza yo mu Murwa Mukuru i Lilongwe. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


