Abanyarwanda bagiye gushora ‘agatubutse’ muri CAR nyuma yo guhura na Perezida Touadéra

Sangiza iyi nkuru

Abanyarwanda bashinze ikigo cy’ishoramari kigiye kubyaza umusaruro amahirwe ari muri Repubulika ya Centrafrika (CAR), aho giteganya gutangira gishora iya miliyoni imwe y’amadolari ya Amerika, ingana n’amafaranga y’u Rwanda akabakaba miliyari imwe.

Tariki ya 21 Mata, itsinda ry’abashoramari 56 baturutse mu Rwanda bayobowe na Perezida w’urugaga rw’abikorera (PSF), Robert Bafakulera, ryageze muri CAR rigamije kureba uburyo iki kigo cyakorera muri iki gihugu.

Muri uru ruzinduko, iri tsinda ryahuye na Perezida wa CAR, Faustin-Archange Touadéra, arisezeranya kuryorohereza nk’uko Bafakulera yabitangarije kuri Twitter tariki ya 24 Mata.

Yagize ati: “Twagiranye inama nziza y’ishoramari na Nyakubahwa Perezida Faustin-Archange Touadéra. Yadusezeranyije korohereza abashoramari b’u Rwanda bashora imari muri CAR.”

Bafakulera kandi yatangarije The New Times dukesha iyi nkuru ko amahirwe bagiye kureba ari mu bikorwa birimo: gutunganya ingufu z’amashanyarazi no kuyakwirakwiza, ubuhinzi no gutunganya ibibukomokaho, ubucukuzi bw’amabuye, ubwubatsi, ibijyanye n’ibiribwa, ibinyobwa n’ibindi.

Perezida Touadéra yasezeranyije Abanyarwanda bazashora imari muri CAR, ko bazakomorerwa imisoro mu gihe cy’imyaka 10 mu gihe bayishora mu cyaro, bakazakomorerwa imyaka itatu mu gihe bayishora mu mijyi.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *