Umuyobozi w’Ishyaka ritaremerwa mu Rwanda, Rwanda Platform for Democracy (RPD), Dr Christopher Kayumba avuga ko Abanyarwanda badakwiriye kuba abaragwa b’ibibi, ivangurabwoko n’amatiku byaranze abababanjirije. Ni mu kwemeranya n’igitekerezo cya Jean Paul Samputu kuri Twitter wavuze kuri Instagram ko ” Turi abakiriye umurage w’ihungabana n’imiborogo byaje mbere y’ibihe byacu. Inshingano zacu ubu ni ukuba abakurambere beza.” Dr Kayumba we ati ” Ibyo ni ukuri. Abanyarwanda BAGOMBA kwanga kuba abazungura b’ibibi byakozwe n”abababanjirije, ingengabitekerezo z’ivanguramoko n’abana kuragwa amatiku yasizwe n’ababyeyi. Ejo hazaza h’ u Rwanda ni ahabemera ko twakubaka ejo hazaza twanga ivanguramoko no guheza.” Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yatangarije Sena y’u Rwanda ku wa Gatatu tariki 21 Mata 2021 ko ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda bugeze kuri 94.7%, mu gihe raporo igaragaza ko imibanire myiza hagati y’Abanyarwanda yageze kuri 97.1% muri 2020. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


