Abanyarwanda baheze muri Ukraine baratabarizwa

Sangiza iyi nkuru

Umunyarwandakazi witwa Cynthia Kagambirwa uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) yatabarije Abanyarwanda bageze muri Ukraine muri iki gihe hari kubera intambara.

Kagambirwa mu rwandiko yageneye Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame, arunyuza kuri Twitter, yavuze ko hari abanyeshuri b’Abanyarwanda baheze mu mujyi wa Sumy, ubu bari mu buzima bugoye.

Yasobanuye ko imbogamizi zikomeye aba banyeshuri bahuye na zo harimo kuba ibiribwa byabashiranye kandi nta buryo bafite bwo kubakura muri uyu mujyi u Burusiya bwatangiye kugabaho ibitero, bakajya ahari umutekano.

Kagambirwa yavuze ko hari abandi banyeshuri bavuye mu mujyi wa Lviv n’amaguru, bagenda ibilometero birenga 70, bagera mu wa Medyka uri ku mupaka wa Pologne, gusa bakaba barahamaze iminsi bategereje ubufasha bwo kwambuka kubera ivangura riri kuhakorerwa, babubuze bafata icyemezo cyo gusubira muri Lviv gushaka aho bacumbika, ibyo barya n’uko bavugana n’iwabo.

Ubusabe bwe kuri Perezida Kagame bugira buti: “Nyakubahwa, mbandikiye nizeye ko Leta y’u Rwanda irakoresha ubushobozi ifite mu gufasha bagenzi bacu b’Abanyarwanda gutaha mu rugo.”

Uyu Munyarwandakazi yanditse uru rwandiko mu gihe musaza we na we wabaga muri Ukraine yari yaheze ku mupaka w’iki gihugu na Pologne, ategereje ubufasha bwo kwambuka. Yongeye kwifashisha uru rubuga agaragaza ko yishimiye ko uyu muvandimwe we yamaze kugera muri Pologne amahoro.

Ku butumwa butabariza aba Banyarwanda, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yari yasubije Kagambirwa ko Leta iri gukurikirana ikibazo, mu rwego rwo gushaka uko bose bataha.

Makolo yagize ati: “Muraho Cynthia. Guverinoma y’u Rwanda irakurikirana cyane Abanyarwanda bagizweho ingaruka n’iki kibazo kandi iri gukorana na Ambasade zacu muri Pologne, u Budage n’u Burusiya mu guhuza igikorwa cyo kubacyura. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga na Ambasaderi wacu muri Warsaw bari kuvugana n’imiryango yanyu i Kigali.”

Guverinoma y’u Rwanda yemeza ko Abanyarwanda 85 ari bo babaga muri Ukraine, 51 muri bo bamaze kuvayo amahoro babifashijwemo na Ambasade yo muri Pologne ibakirira ku mupaka.

Gusa nk’abari muri Sumy bo bemeza ko bigoye kuba bavayo, bitewe n’uko aba Banyarwanda ari bo bari kwifasha kuva muri Ukraine, ho hakaba hari urugendo rurerure cyane ugana ku mupaka, kandi uyu mujyi na wo ukaba uri kugabwaho ibitero.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *