Abantu 94 barimo n’Abanyarwanda birukanwe muri Tanzania kubera kuhaba badafite ibyangombwa byemewe n’amategeko
Abirukanwe ni Abanyarwanda barindwi, Abanya Kenya 71, Abanya Congo barindwi, Abanya-Ethiopia batanu, Abanya-Uganda babiri, Umunya-Somalia umwe n’Umunya-Nigeria.
Ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka mu gace ka Kilimanjaro gaherereye mu majyaruguru ya Tanzania, bitangazwa ko abo bimukira birukanwe bari batuye badafite ibyangombwa, ngo bakaba bemerewe kuzagaruka mu gihe bazaba bujuje ibisabwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuyobozi w’ibi biro bishinzwe abinjira n’abasohoka muri Kilimanjaro, Albert Rwelamira, avuga ko muri aba birukanwe harimo abatangiye kuba muri Tanzania kuva mu 1972.
Ikinyamakuru The EastAfrican dukesha iyi nkuru, gitangaza ko uretse aba bantu 94 birukanwe hari n’abandi 23 barimo Abanya-Ethiopia umunani, Abanya —Bangladesh barindwi, Abanya-Kenya batanu, Umugande, Umurundi hamwe n’Umunya-Nigeria, bo birukanwe burundu, batemerewe kuzongera gukandagiza ikirenge ku butaka bwa Tanzania bitewe n’ibyaha bahakoreye.
Mu karere ka Afurika y’i Burasirazuba, Abanyarwanda barimo kwirukanwa umunsi ku wundi, aba birukanwe muri Tanzania, mu gihe hamaze iminsi havugwa inkuru z’Abanyarwanda birukanwa muri Uganda ari nako havugwa umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi (Rwanda&Uganda), abandi bagafungwa mu buryo butemewe n’amategeko.
Mu myaka 3 ishize kuva aho umubano w’u Rwanda n’u Burundi uziyemo agatotsi, u Burundi bwagiye bwirukana Abanyarwanda mu bihe bitandukanye ndetse bamwe bakanafungwa rimwe na rimwe bitwa intasi z’u Rwanda.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


