Abanyarwanda basabwe kwigaragaza mu iserukiramuco rigiye guhuririmo abahanzi 200

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe mu mu Rwanda hagiye kubera iserukiramuco rizahurizwamo abahanzi 200, Abanyarwanda basabwe kubyaza umusaruro ibyo bafite kuko ari amahirwe aboneka gacye.

Ni iserukiramuco Mpuzamahanga rizamara iminsi 10, ryiswe “Kigali Trialennial” rigiye kuba ku nshuro yaryo ya mbere, rikazabera i Kigali guhera tariki 16 kugeza 25 Gashyantare 2024. Rizahuza abahanzi baturutse mu bihugu 25.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi Sandrine Umutoni, avuga ko nk’Abanyarwanda uyu ari umwanya mwiza wo kugaragaza ibyo bafite.

Ati: “Nka Minisiteri ishinzwe urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, turashaka no kureba ko abahanzi bakiri bato, na bo baba bakeneye ubumenyi bujyanye n’impano za bo. Bivuze ko muri ino minsi 10 bazahura n’abantu bashobora kubafasha kongera ubumenyi bwabo, banamenye isoko ry’aho bashobora kugurisha ibihangano byabo.”

Iserukiramuco Kigali Trialennial rifite insanganyamatsiko igira iti ”Ihuriro ry’ubuhanzi, ubumenyi n’ubukungu”, bikaba biteganywa ko rizajya riba buri nyuma y’imyaka itatu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *