Abanyarwanda basaga 20 bamaze kwicirwa mu bice bitandukanye bya Uganda kuva muri Mata 2019 nk’uko byemezwa n’amakuru atandukanye arimo ayavuye mu bagize imiryango y’abishwe.
Imirambo imwe y’Abanyarwanda bicwa yagiye ijugunywa ku mupaka mbere y’uko abayobozi ba Uganda bayishyikiriza u Rwanda. Iheruka n’iya Paul Bigirimana w’imyaka 47, wo mu Murenge wa Kaniga na Theoneste Dusabimana w’imyaka 52 wo mu Murenge wa Cyumba, mu Karere ka Gicumbi, mu Ntara y’Amajyaruguru.
Imirambo yabo yashyikirijwe u Rwanda itanzwe n’abayobozi ba Uganda ku itariki 9 Nzeri ku mupaka wa Gatuna.
Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, Felix Ndayambaje, yatangarije The New Times ko mu myaka ibiri ishize imirenge ya Kaniga, Cyumba na Rubaya yatakaje abaturage batandatu bose hamwe nyuma yo kwicirwa muri Uganda.
Ikinyamakuru New Times kivuga ko cyashoboye kugenzura kikamenya abantu 23 bishwe kuva muri Mata 2019 kugeza ubu.
Ku rundi ruhande, abagande basaga 10 na bo bamaze gupfira ku butaka bw’u Rwanda, aho abenshi bagiye bicirwa ku mupaka binjiye mu buryo bunyuranyije n’amategeko binjiza magendu.


