Abanyarwanda mu nzira zo kwemererwa kwinjira mu gisirikare cy’u Bwongereza

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bo mu bihugu bibarizwa mu muryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth) bagiye kujya bemererwa kwinjira mu gisirikare cy’u Bwongereza (Britain Armed Forces) nk’uko leta y’iki gihugu iteganya kubitangaza.

Abaturage bo mu bihugu bikoresha Icyongereza byiganjemo ibyakolonijwe n’u Bwongereza bashobora kwakirwa mu gisirikare cy’u Bwongereza mu gihe bahamaze imyaka itanu bahaba.

Ariko, mu rwego rwo gushaka abakozi benshi; abagabo n’abagore mu gisirikare kirwanira ku butaka, icyo mu mazi n’icyo mu kirere, minisiteri y’ingabo y’u Bwongereza yakuyeho iryo tegeko ryo kuba umaze imyaka 5 ku butaka bw’u Bwongereza.

Iyi nkuru dukesha BBC ikaba ivuga ko igisirikar cy’u Bwongereza gikeneye abasirikare 8200 barimo n’abo mu mazi no mu kirere nk’uko icyegeranyo cyasohotse mu ntangiriro z’uyu mwaka kivuga.

Kuri uyu wa mbere nibwo abaminisitiri bari bitezweho gutangaza izo mpinduka ku bijyanye no kwinjiza mu gisirikare.

Bikaba bivuze ko abaturage bo mu bihugu bya Commonwealth nk’u Rwanda, Kenya, Uganda, Tanzania, Nigeria, u Buhinde, Australia n’ibindi, bashobora kwinjira mu gisirikare cy’u Bwongereza nubwo baba batarakandagira mu Bwongereza.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *