Abanyarwanda ntibaritabira gutwika imirambo y’ababo nubwo hari amategeko abigenga

Sangiza iyi nkuru

Mu kwezi gushize, komite ihoraho y’inteko ishinga amategeko ishinzwe imibereho myiza y’abaturage yerekanye raporo ikubiyemo isuzuma ry’impamvu gushyingura binyuze mu gutwika imirambo (Cremation)Abanyarwanda baarabyitabira nubwo hari amategeko abibemerera kandi abigenga.

Raporo yagaragaje, mu zindi mbogamizi, kubura ibikoresho n’ibibazo by’umuco.

Mu gihe bamwe mu badepite bavuga ko gutwika imirambo byakemura burundu ikibazo cy’ibura ry’ubutaka ndetse n’igiciro kinini cyo gushyingura, ishyirwa mu bikorwa ryabyo rikomeje gutera impaka.

Depite Pierre Claver Rwaka, yavuze ko igihugu kidafite abanyamwuga bashobora gutwika imirambo neza.

Ati: “Hari ibikoresho bikwiye gutwika imirambo bishobora gukorwa mu buryo bworoshye aho ariho hose hari uburuhukiro kandi ni inzira yihuse, ariko ntabwo ibyo bikoresho tubifite mu Rwanda kandi ni ikibazo gikomeye”.

Kubura ibikoresho nk’ibi biterwa no kutabibonamo inyungu ku bikorera.

Rwaka yagize ati: “Ikindi kandi abikorera ntibashishikarizwa gushora imari muri ibyo, ibyo byose bikaba mu maboko ya guverinoma kandi gutwika imirambo biza ku giciro kinini akaba ari yo mpamvu biboneka ku banyamahanga Abanyarwanda ntibabibone”.

Inzitizi z’umuco nazo zabaye inzitizi nk’uko abagize inteko ishinga amategeko babitangaza.

Depite Anitha Mutesi ati: “Abantu bamwe muri sosiyete yacu babona ko gutwika imirambo ari ukutubaha ababo bapfuye.”

Icyakora, Reverend Canon Antoine Rutayisire wo mu Itorero Anglican rya Remera i Kigali yavuze ko bibiliya itamagana ibyo bikorwa kandi ko atari icyaha.

Ati: “Ibyo ukora n’umubiri nyuma y’urupfu ntabwo ari ikibazo gikomeye, kuko iyo tuzutse uyu ntabwo ariwo mubiri tuzaba dufite, erega iyo dushyize umurambo mu butaka biba ari bwo bwa nyuma ku muntu wapfuye. Ntabwo rero ari ikibazo niba dutwitse umurambo tukagumana ivu kugira ngo twibuke ”.

Icyo minisiteri zibishinzwe zivuga

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco Edouard Bamporiki yavuze ko iyo abayobozi bicaye bagatora amategeko noneho umuco ntiwamagane iyo migirire ari uko iyo politiki iba yemewe mu gihugu.

Ati “Umuco uraguka, kandi tugomba kumenyera. Ariko iyo hari ikintu gishya noneho dusobanurira abantu ko iyi migirire ari myiza, kandi iyo bigeze ku rupfu ni ikibazo cy’amarangamutima …. rero ni inzira dutwara gahoro ”, Bamporiki.

Icyakora, yongeyeho ko abakiri bato bafite ubushake bwo kwitabira iyo migirire, kubera ko bamwe muri bo babonye ko ikorerwa ahandi kandi byoroshye kubereka no kubakangurira.

Ignatienne Nyirarukundo, umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, avuga ko gutwika imirambo bitashinze imizi kubera ko Abanyarwanda batabisabye.

Ati: “Ntabwo twaguze ibikoresho byo gutwika kubera ko Abanyarwanda batabikeneye… baracyakoresha inzira gakondo kandi ntabwo ari ikintu dushobora kubashyiraho, tuzatanga ibikoresho n’ibikorwa remezo abaturage nibamara kubisaba”.

Yavuze ko ku kibazo cy’ibura ry’ubutaka, amarimbi ashobora kongera gukoreshwa nyuma y’imyaka 20.

Yasobanuye ko igihe itegeko ryerekeye gutwika imirambo ryatorwaga, kwari ukugira ngo abashaka kuzabikora mu gihe kiri imbere bazabikore, ariko ntibyari ugukemura ikibazo cy’ibura ry’ubutaka kuko ubutaka burahagije.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *