Abanyasudani bareze BNP Paribas ibyaha bisa nk’ibyo yashinjwe gukora mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Banki ikomeye yo mu gihugu cy’u Bufaransa, BNP Paribas, yongeye gushinjwa kugira uruhare mu byaha byibasiye inyokomuntu, jenoside, ibikorwa by’iyicarubozo n’ibya kinyamanswa, byakorewe muri Sudani, nyuma yo kuregwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu myaka itatu ishize.

Kuri uyu wa Kane, itariki 24 Nzeri nibwo Abashinjacyaha b’Abafaransa bafunguye iperereza ry’ibanze kuri iyi banki, iperereza rya kabiri igiye gukorwa mu Bufaransa kubera kugira uruhare mu makimbirane yo mu bihugu by’amahanga nyuma yo kuregwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ishyirahamwe mpuzamahanga riharanira Uburenganzira bwa Muntu (FIDH), ryareze iyi banki, niryo ryatangaje kuri twitter ko iperereza ryafunguwe, bishimangirwa n’amakuru avuye mu bucamanza yatangarijwe AFP yemeza ko iri perereza ryemejwe ku itariki 26 Kanama 2020.

Mu mwaka ushize nibwo Abanyasudani 9 bakorewe ibyaha bafashijwe n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu nka FIDH batanze ikirego kirega BNP Paribas kugira uruhare mu byaha byakorewe muri Sudani, by’umwihariko mu Ntara ya Darfur, hagati ya 2002 na 2008.

Mu 2014, BNP Paribas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yemeye icyaha cyo kurenga ku bihano Leta ya Amerika yafatiye ibihugu bya Sudani, Iran na Cuba, yemera kwishyura amande ya miliyari 8,9 z’Amadolari.

Yahamwe n’icyaha cyo gutegura umugambi wo guhisha ihererekanya ribujijwe ryakozwe, guhisha uruhare rwayo no gutenguha ubuyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iyi banki bivugwa ko ari yo nini mu gihugu cy’u Bufaransa, mu 2017 nabwo yarezwe n’imiryango itegamiye kuri leta igera kuri 3 ubufatanyacyaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Iyi banki yari izwi nka ‘Banque Nationale de Paris (BNP)’, mbere yo kwihuza na Paribas mu 2000 igahinduka BNP Paribas, ivugwaho kuba yaratanze amafaranga yaguzwemo toni zigera kuri 80 z’intwaro zakoreshejwe muri jenoside mu gihe u Rwanda rwari rwaranafatiwe embargo yo kugura intwaro na Loni.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *