Abaturage batandukanye bo mu gihugu cya Tanzania bakomeje byinshi ku myitwarire,umuhanzi Diamond Platnumz yagaragaje mu muhango wo gusezera k’uwari Umuyobozi wa Clouds Media, Ruge Mutahaba.
Mu muhango wo gusezera Ruge Diamond avugwaho gukerererwa kugeza n’aho umukuru w’igihugu amutanga kuhagera. Hibazwa kandi impamvu uyu mugabo nk’umuntu w’icyamamare atigeze agira icyo atangaza kuva Ruge Mutahaba yapfa.
Si ibi gusa kandi mu gihe cyo gusezera, Diamond yasigaye inyuma aganira n’abandi bantu bamushagaye, ingingo itarashimishije benshi bavugaga ko uyu munsi wahariwe Ruge wenyine nk’uko Ghafla ibitangaza.
Uku gushagarwa kandi kwatumye Diamond atabasha kwinjira ahari umurambo wa Ruge kugira ngo awusezereho kuko abantu bari babaye uruvunganzoka.
Umwe mu banyamakuru bakomeye mu bijyanye n’amakuru y’imikino muri Tanazania, Maulidi Kitenge yemeje ko Diamond yabujijwe kwinjira kuko yari yakererewe.
Kitenge ati “ Yafashe icyemezo cyo guceceka kuri ibi byago. Nyuma n’igihe cyo gusezera aguma hanze, ku bw’ibyo ntiyabashije no gusezera. Mbere na mbere yarakererewe, iriya protokole! abantu bari bamaze kwinjira yewe n’umukuru w’igihugu[ntavuga amazina ye] yaje yanagiye, we [Diamond] aza nyuma. Iyo ni purotokole bwoko ki? Umuntu ari gusezerwaho wowe uzanye akawe kaduruvayo. Uriya wari umunsi wa Ruge.”
Umunyamakuru Maulidi Kitenge akimara gutangaza aya magambo ndetse akayashyira no ku rukuta rwe rwa instagram, Abanyatanzaniya batari bake bayasamiye hejuru buri wese atanga igitekerezo cye n’uko abyumva.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Mu binshi byavuzwe kuri iyi ngingo, harimo ko nta mubano mwiza wari hagati ya nyakwigendera Ruge na Diamond.


