Abanyatanzaniya baribaza byinshi ku myitwarire ya Harmonize mu kiriyo cya Ruge

Sangiza iyi nkuru

Abaturage batandukanye bo mu gihugu cya Tanzania bakomeje  byinshi ku myitwarire y’umuhanzi  Harmonize mu gihe barimo baririra banitegura gushyingura uwari Umuyobozi wa Clouds Media, Ruge Mutahaba.

Abanyatanzaniya by’umwihariko abakunda iby’imyidagaduro, bavuga ko bitumvikana ukuntu Harmonize ari mu bantu ba mbere banditse ku rukuta rwe rwa Instagram ko Ruge yitabye Imana ariko nyuma akaruca akarumira, ntagire ikindi atangaza.

Harmonize kandi avugwaho kwicecekera mu bundi bukangurambaga bwagiye bukorwa n’ibindi byamamare mu rwego rwo kwitegura umuhango nyir’izina wo gushyingura Ruge.

Aganira na Radiyo, Times FM, Harmonize atangaza ko  mu by’ukuri yacecetse ariko ko nta mutima mubi yabigiranye.

Yagize ati “ Hari abavuga ko ntavuze ku bijyanye n’ibyago [urupfu rwa Ruge]. Si ngombwa kandi si bibi kuba wagira icyo ushyira ku mbuga nkoranyambaga. Hari ubuzima bwo ku mbuga nkoranyambaga n’ubusanzwe. Hari ababifata nk’aho ibitekerezo byabo byose babishyira  kuri izi mbuga, ntibivuze ko kubishyiraho ari ukuba byagukoze ku mutima kurusha utabishyizeho [post].”

Inkuru bifitanye isano: https://bwiza.com/2019/03/05/abanyatanzaniya-baribaza-byinshi-ku-myitwarire-diamond-yagaragaje-ku-kiriyo/

Harmonize avuga ko abantu bakwiye kwikuramo imyumvire ko buri kimwe kigomba gukorerwa ku mbuga nkoranyambaga. Ati “ Ntiwamenya ibyo nari ndi gukora igihe abandi bari bahugiye mu bukangurambaga.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Harmonize aravuga ibi nyuma y’aho na mugenzi we Diamond Platnumz anenzwe ku bw’imyitwarire yagaragaje ku kiriyo cya Ruge.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *